Volleyball U21: U Rwanda rutangiye rutsindwa na Misiri
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi zitarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball (Africa U21 Nations Volleyball Championship) 2022, aho ingimbi z’u Rwanda zitahiriwe n’umunsi wa mbere.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (25:16, 25:13, 25:13) nyuma y’uko aba basore bari bamaze amasaha macye basesekaye muri iki gihugu, nyuma y’urugendo rurerure bagize.
Iryo rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 8 aho agabanyije mu matsinda 2 bivuze ko buri tsinda rigizwe n’amakipe 4. U Rwanda ruri mu itsinda rya 2 rusangiye na Cameroon, Misiri na Libya.
Itsinda rya kabiri cyangwa B rigizwe na Tunisia yakiriye irushanwa, Morocco, Nigeria na Gambia.
Aganira na Kigali Today, umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi, Dominique Ntawangundi, avuga ko barushijwe ariko nanone atakwirengagiza umunaniro abasore be bari bafite.
Ati “Urebye kuri uyu mukino dutsinzwemo na Misiri, baturushije usibye ko nanone badufatiranye n’umunaniro kuko twageze inaha ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ariko ubu dusoje imyitozo hari byinshi tugomba gukora mu mukino wacu na Libya, tugomba kuyitsinda uko byagenda kose kuko tuwutakaje twaba twishyira ahabi”.
Indi mikino yabaye
Cameroon 3-0 Libya
Tunisia 3-2 Gambia
Nigeria 3-0 Morocco
Uko irushanwa rizakinwa
Irushanwa muri rusange ryatangiye ku wa Mbere wa tariki 15 kanama, amakipe ahuriye mu itsinda, agomba kuzahura hagati yayo maze hakaboneka iya mbere iziyoboye, ndetse n’uko n’izindi zikurikira.
Nyuma y’imikino yo mu tsinda hazakurikiraho imikino ya ¼, aho amakipe yo mu itsinda rya mbere azatombora ayo mu rya kabiri.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri rukina n’ikipe y’igihugu y’ingimbi za Libya.
Ohereza igitekerezo
|