Twihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere - Ubuyobozi bwa REG VC

Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ku mugabane wa Afurika mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship 2021) izabera muri Tuniziya.

Perezida wa REG VC Zawadi Geoffrey avuga ko bihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ku mugabane wa Afurika
Perezida wa REG VC Zawadi Geoffrey avuga ko bihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ku mugabane wa Afurika

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021 i Remera mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa REG VC Geoffrey Zawadi yavuze ko batagiye kwitabira gusa. Yagize ati “Ntabwo tugiye kwitabira gusa ahubwo tugiye guhatana turifuza kuza kugera muri 1/2 bivuze kuza mu makipe ane ya mbere.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abakinnyi ba REG VC gukoresha amahirwe babonye bakitwara neza ku buryo bazavayo babonye amakipe yo hanze.

Umutoza w’iyi kipe Mugisha Benon yavuze ko urwego ikipe igezeho ruzatuma ihatana. Yagize ati "Twitehuye hafi Ukwezi kose dukina imikino itatu ya gicuti na APR VC yose turayitsinda. Navuga ko imyiteguro yacu itwemerera guhatana muri iri rushanwa."

Umutoza Mugisha Benon avuga ko amakuru y'amakipe bazakina bagikomeje kuyashaka
Umutoza Mugisha Benon avuga ko amakuru y’amakipe bazakina bagikomeje kuyashaka

Ikipe ya REG VC yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane saa kumi z’igitondo aho inyura Istanbul muri Turukiya, ihamare amasaha atatu, ihave yerekeza mu mujyi wa Sousse ahazabera irushanwa.

Abakinnyi, abayobozi n’abatoza berekerekeje muri Tuniziya:

1. Dusabimana Vincent
2. Twagirayezu Emmy
3. Twagirayesu Peacemaker
4.Niyonkuru Gloire
5. Rwigema Simeon
6. Kwizera Eric
7. Ongom Ivan BOB
8. Tuyizere Jean Baptiste
9.Sibonama Jean Paul
10. Akumuntu Kavalo
11.Romeo Ngabo
12. Ntagengwa Olivier
13. Ndayisaba Sylvestre
14. Niyogosubizo Samuel
15.Iradukunda Pacific
16. Rusika Emmanuel: Umuganga
17. Mbonyuwontuma Jean Luc : Umutoza wungirije
18. Mugisha Benon : Umutoza Mukuru
19. Nsanzamahoro Faustin: Umusifuzi
20. Shema Innocent: Ushizwe gutanga amakuru
21. Ndabikunze Robert : Ushizwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager )
22 . Mbonera Michel : Visi Perezida
23. Zawadi Geoffrey: Perezida wa REG VC

Visi Perezida wa REG VC Mbonera Michel na we ari mu bahagurukanye n'ikipe
Visi Perezida wa REG VC Mbonera Michel na we ari mu bahagurukanye n’ikipe

Ikipe ya REG VC yakinnye na APR VC imikino itatu ya gicuti aho yayitsinze yose.

Umukino wa Mbere:

REG VC 3-0 APR VC

REG VC 22-25 APR VC
REG VC 25-22 APR VC
REG VC 25-19 APR VC

Umukino wa Kabiri:

REG VC 3-1 APR VC

REG VC 25-23 APR VC
REG VC 26-24 APR VC
REG VC 26-28 APR VC
REG VC 25-23 APR VC

Umukino wa Gatatu:

REG VC 3-1 APR VC

REG VC 22-25 APR VC
REG VC 25-22 APR VC
REG VC 25-20 APR VC
REG VC 25-14 APR VC

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza

Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball ku mugabane wa Afurika izatangira tariki ya 16 kugeza tariki 28 Mata 2021 mu mujyi wa Sousse muri Tuniziya. REG VC yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2019. Yagombaga kwitabira muri 2020 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 gihagarika imikino irimo n’iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka