Gatsibo: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije umuturage inzu zamwubakiye

Ingabo z’u Rwanda RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 17 Gicurasi 2024 bashyikirije Mukamana Annonciate utuye mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo inzu nshya bamwubakiye.

Uyu mubyeyi Mukamana yatoranyijwe nk’umupfakazi utishoboye maze yubakirwa iyi nzu yo kubamo ayihabwa irimo n’ibikoresho birimo intebe n’igitanda na matora.

Mukamana Annonciate umubyeyi wahawe iyi inzu nshya yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wamutekereje, n’ingabo z’u rwanda kuba baramwibutse bakamufasha guhindura ubuzima bwe bakamuha inzu nshya irimo n’ibikoresho.

Ati: "Ndashaka gushimira Perezida wa Repubulika n’ingabo z’u Rwanda kuba bampaye inzu nshya. Iyi nzu impindurirye ubuzima bwanjye cyane kuko mbere nari mu bihe bitoroshye hamwe n’abana banjye, ariko ubu nishimiye kubona inzu nshya ifite amashanyarazi, ibitanda, n’intebe. Nishimiye rwose inkunga yanyu inkuye mu kiciro inshyira mu kiciro cy’abantu bishoboye.

Mukamana Marceline, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye ingabo z’u Rwanda (rdf) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare muri gahunda yo kwegera abaturage ikorwa n’ingabo z’u Rwanda igamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Iyi gahunda yatangijwe muri werurwe 2024 igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu gihugu hose kandi ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje gukomeza ubwo bufatanye hagamijwe guhindura ubuzima bw’abatishoboye bavanwa mu kiciro binjira mu kindi”.

Iyi nzu yashyikirijwe uyu mubyeyi iri mu bikorwa birimo gukorwa muri gahunda yatangijwe muri Werurwe yiswe Defence and Security Outreach Programme aho inzego z’umutekano zegereje abaturage ibikorwa bitandunye birimo iby’iterambere n’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka