Beach Volleyball: Amakipe yari ahagarariye u Rwanda muri Maroc yasezerewe

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo kumugabane mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Continental Cup) yaraye asezerewe yose yongera kubura itike yo gukina imikino olempike.

Ubwo u Rwanda rwakinanaga na Togo
Ubwo u Rwanda rwakinanaga na Togo

Ubwo bakinaga imikino ya kamparampaka hashakwa ikipe isanga Gambia muri 1/4, ikipe y’Igihugu y’abahungu yari igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier yaje gusezererwa itageze ku ntego zayo ubwo bakinaga na Togo ndetse bayiri n’imbere ariko umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Gatsinzi Venuste yaje kugira imvune imukura mu irushanwa bituma ikipe y’Igihugu idakomeza urugendo rwo gushaka itike y’imikino Olempike.

Nyuma yo gusoza imikino yayo yo mu itsinda iri ku mwanya wa gatatu, yagombaga gukina imikino ya kamarampaka kugirango yizere kwerekeza muri 1/4 ariko ntibyayikundira kuko Togo ariyo yahise ikomeza nubwo umukino utarangiye bitewe no kuba ari ko amategeko abigena.

Gatsinzi Venuste yagize ikibazo cy'Imvune bituma u Rwanda rusezererwa
Gatsinzi Venuste yagize ikibazo cy’Imvune bituma u Rwanda rusezererwa

Mu bagore ikipe igizwe na Valentine Munezero na Benitha Mukandayisenga, yo yari yazamutse mu itsinda rya mbere ari iya kabiri inyuma ya Maroc, aho yahuye ndetse ikanasezerera ikipe y’Igihugu ya Cameroon muri 1/8 iyitsinze amaseti 2-0 maze yerekeza muri 1/4 aho yaje gusezererwa na Nigeria iyitsinze amaseti 2-0 (21-18, 21-13) bituma nayo isezererwa ityo.

Aya makipe yombi yageze kuri uru rwego rw’umugabane nyuma yo kwitwara neza ku rwego rw’akarere (Zone V) ndetse akaba ariyo yari inzira yo kubageza mu mikino olempike izabera mu gihugu cy’ubufaransa muri Kanama dore ko batarabasha kuyitabira na rimwe.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi n’abayaherekeje bose bazagera i Kigali kuwa Kabiri tariki 25 Kamena 2024.

Munezero ndetse na Mukandayisenga bari basezereye Cameroon muri kimwe cy'umunani
Munezero ndetse na Mukandayisenga bari basezereye Cameroon muri kimwe cy’umunani
U Rwanda mu bagore rwananiwe kwikura imbere ya Nigeria
U Rwanda mu bagore rwananiwe kwikura imbere ya Nigeria
Gatsinzi ashobora kumara amezi hagati ya kumwe n'abiri adakina
Gatsinzi ashobora kumara amezi hagati ya kumwe n’abiri adakina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka