Beach Volley: U Rwanda ruzahagararira Afurika mu mikino y’ibihugu bivuga Icyongereza
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’abagore mu mukino w’intoki ukinirwa ku mucanga wa “Beach Volley”niyo yonyine izahagararira Afurika mu mikino y’isi ya “Commonwealth Games”.
![Ikipe y'u Rwanda niyo yonyine ku mugabane w'Afurika izitabira imikino y'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza Ikipe y'u Rwanda niyo yonyine ku mugabane w'Afurika izitabira imikino y'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza](IMG/jpg/rwanda-_-kigali-_-beach-volley-2.jpg)
Iyo kipe y’u Rwanda igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte yaraye ibonye iyo tike nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 2-0.
Imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya “Commonwealth Games” yaberaga mu gihugu cya Sierra Leone, yarangiye u Rwanda rudatsinzwe umukino n’umwe.
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Sierra Leone amaseti 2-0, uwa kabiri rutsinda Seychelles amaseti 2-0 mu gihe muri ½ rwari rwatsinze n’ubundi ibirwa bya Maurice amaseti 2-0 ari nabwo rwerekezaga ku mukino wa nyuma nawo rwatsinzemo Nigeria amaseti 2-0.
Ibihugu 17 byagombaga kuvamo igihugu kimwe kigomba guhagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’ibihugu bivuga Icyongereza birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana, Mozambique, Kenya, Botswana ,Uganda, Lesotho, Cameroun , Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Namibia, Swaziland, Tanzania na Zambia.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulation ku bakobwa bacu, bakwiriye ibihembo kuko bari kuduhesha ishema ureke za kipe baha byose kandi umusaruro ari ntawo