Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel mu bifuza kuyobora Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda
Mu Rwanda hateganyijwe amatora ya komite nyobozi nshya ya Federasiyo y’imikino ngororamubiri (RAF) ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2022. Iyo komite igomba gusimbura icyuye igihe yari iyobowe na Mubiligi Fidele mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Komite icyuye igihe 2018 – 2022:
PEREDIZA: MUBILIGI FIDELE
Perezida wungirije: NDEJURU
Umunyamabanga : UMUTANGANA OLIVIER
Umubitsi : TABARUKA DIEUDONNE
Abajyanama : MUTUYEYEZU JEAN BOSCO na USENGA SANDRINE
Abagenzunzi : SAIDI na UWAMALIYA DELPHINE
Abari bagize akanama nkemurampaka:
MULINDWA ISLAM na KAYIRANGA JEAN BAPTISTE
Abakandida biyamamaje ku myanya y’ubuyobozi bushya mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), kugeza kuri ubu kuri buri mwanya hariho umukandida umwe rukumbi, abakandida bakaba ari aba bakurikira:
Perezida: Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel
Visi Perezida ushinzwe Ubutwererane na Porogaramu: Bigirimana Anastase
Umunyamabanga Mukuru: Niyintunze Jean Paul
Umubitsi: Tabaruka Dieudonné
Abajyanama:
Mutuyeyezu Jean Bosco
Irebero Ingabire Janvière
Urwego Rushinzwe Ubutegetsi n’Ubugenzuzi bw’Imari:
Tumurere Christian
Urwego Rushinzwe Gukemura Amakimbirane:
Bizimana Manasseh
Biteganyijwe ko kandi shampiyona yagombaga kuba tariki ya 19 Mutarama nyuma ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, izahita isubukurwa nyuma y’ivugururwa no gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 muri iyi Federasiyo.
Ohereza igitekerezo
|