Menya impamvu hateguwe siporo rusange y’Abagore idasanzwe mu Rwanda hose (Amafoto)

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’uturere 30 tw’u Rwanda, hagaragara ubutumwa bukangurira buri mugore wese kwitabira siporo idasanzwe, muri slogan igira iti “Siporo ni ubuzima, Abagore twagiye” iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024.

Abo mu Karere ka Kicukiro bitabiriye ku bwinshi
Abo mu Karere ka Kicukiro bitabiriye ku bwinshi

Ni siporo yari yahawe amabwiriza yihariye nubw bose batayubahirije, aho uwayitabiriye wese yari ategetswe kuba yambaye ikabutura cyangwa ipantaro isa n’umukara, hejuru akaba yambaye umupira w’umweru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine, mu bisobanuro yatanze kuri iyo siporo idasanzwe yagize ati “Hari gahunda dufite ku itariki 2 Kamena 2024, ku cyumweru, ni umunsi wa Siporo rusange, tugombe kubyuka twese tugashaka ikabutura cyangwa ipantaro y’umukara tugashaka umupira w’umweru”.

Arongera ati “Bagore bagenzi banjye mubyumve neza, twese tuzaba twambaye hejuru umweru aho duherereye mu gihugu, mwese ndabashaka muri siporo rusange ku itariki 2 z’ukwa gatandatu, ubu guhera i Kigali ukagera ku mupaka wa Gatuna, ukagera ku Kanyaru, ukagera kuwa Rusizi na Rubavu, tuzaba turi ku muhanda kuva saa moya za mugitondo.”

Uwo muyobozi yavuze ko siporo rusange, abagore basanzwe bayifite mu mihigo ariko ikaba ititabirwa uko bikwiye, asaba ko guhera uyu munsi nta mugore ukwiye kongera gusiba siporo, mu rwego rwo kubaka umubiri.

Ati “Buriya rero guhera uriya munsi ntituzongera gusiba, kubera ko nk’uko nabibabwiye, imyaka 30 iri imbere irakomeye, tugomba kuba dufite imbaraga n’ubuzima bwiza kuko burya siporo ni ubuzima, abajeni nibo bajya bavuga ngo ni ukubaka umubiri, natwe rero tugomba kubaka umubiri dukora siporo.”

Minisitiri Valentine avuga ko n’ubwo ari siporo idasanzwe yahariwe abagore, bitabujijwe ko abayitabira bibashobokeye bazana n’abo babana mu rugo (abagabo babo).

Akomeza ashimangira agira ati “Ku itariki ya 02 z’ukwa gatandatu twese twese tuzajye muri siporo rusange, uzaba ari umunsi wa ba Mutimawurugo wo gukora siporo, ariko noneho dukomerezeho tunabikangurire n’abo tubana bose, kubera ko byagaragaye ko siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza, kandi muri iyi minsi haragenda hagaragara indwara zitandura, kandi zihashywa no gukora siporo.”

Arongera ati “Ndagira ngo tubifate nk’umuhigo n’ubundi dusanganwe, ariko tutajya dushyira mu bikorwa nk’uko bikwiye, umwambaro ni umupira w’ibara ry’umweru ipantaro yirabura cyangwa ifite ibara ryijimye iryariryo ryose, ubundi tuguruke, ubu twagiye ku itariki ya kabiri z’umwezi kwa gatandatu.”

Gakenke, Abagore n'abakobwa bazindukiye muri Siporo ya bose
Gakenke, Abagore n’abakobwa bazindukiye muri Siporo ya bose
Ku rwego rw'Akarere ka Gakenke iyi siporo yatangiriye mu isanteri ya Gakenke bagana ku biro by'Akarere
Ku rwego rw’Akarere ka Gakenke iyi siporo yatangiriye mu isanteri ya Gakenke bagana ku biro by’Akarere

Buri turere twateguye ahantu hatandukanye aho abayitabiriye bahagurukiye, urugero ni mu Karere ka Gicumbi aho bahagurukiye kuri Rond Point y’Umujyi wa Gicumbi berekeza kuri Stade ya Gicumbi, abo mu Karere ka Gakenke bo bahagurukiye mu isanteri ya Gakenke bagana ku Kinamba basoreza ku kibuga cy’umupira i Nemba.

Abo mu Karere ka Kirehe bo bahagurukiye muri centre ya Nyakarambi berekeza ku kibuga cy’Akarere guhera saa moya za mu gitondo, mu gihe ab’i Rusizi bahagurukiye ku cyapa kuri Rubbis banyure mu mujyi berekeza ku kibuga cya Kamashangi.

 Ni Siporo yitabiriwe kandi n'Ubuyobozi bw'Akarere
Ni Siporo yitabiriwe kandi n’Ubuyobozi bw’Akarere

Ab’i Nyagarare bo bahagurukiye ku Kiyenzi bagana kuri sitade ya Nyagatare ahakorewe imyitozo ngororamubiri, mu gihe ab’i Huye bahagurukiye mu Murenge wa Ngoma imbere ya Stade Huye muri “parking” bazenguruka imihanda yo mu mujyi, naho abo mu Karere ka Nyarugenge bahagurukiye kuri WASAC Nyabugogo berekeza kuri parking ya Kigali Pelé Stadium.

Amabwiriza yose ya siporo rusange idasanzwe yitabiriwe n’abagore kuri iki Cyumweru itariki 02 Kamena 2024 kuri buri Karere, akaba yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga z’Uturere twose, by’umwihariko ku rubuga rwa X.

Mu Karere ka Gatsibo, Abagore bazindutse ku bwinshi bitabira siporo yabo idasanzwe
Mu Karere ka Gatsibo, Abagore bazindutse ku bwinshi bitabira siporo yabo idasanzwe
Hanabayeho umwanya wo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze
Hanabayeho umwanya wo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze
Gatsibo, Siporo y'abagore yagaragayemo n'abafasha babo
Gatsibo, Siporo y’abagore yagaragayemo n’abafasha babo
Abanyagicumbi mu mirenge yose bifatanyije n'abari n'abategarugori mu mirenge muri siporo yihariye
Abanyagicumbi mu mirenge yose bifatanyije n’abari n’abategarugori mu mirenge muri siporo yihariye
Bahagurukiye kuri Rond Point y'Umujyi wa Gicumbi berekeza kuri Stade ya Gicumbi
Bahagurukiye kuri Rond Point y’Umujyi wa Gicumbi berekeza kuri Stade ya Gicumbi
Kirehe, Umuyobozi w'Akarere, Rangira Bruno, yasabye abagore kugira Siporo umuco
Kirehe, Umuyobozi w’Akarere, Rangira Bruno, yasabye abagore kugira Siporo umuco
Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie, yasabye abagore guharanira kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere bagira uruhare mu iterambere ryawo
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie, yasabye abagore guharanira kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere bagira uruhare mu iterambere ryawo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka