Hatangijwe Rwanda Mountain Gorilla Rally yitabiriwe n’imodoka 29 (Amafoto + Video)
Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho ryitabiriwe n’imodoka 29
Ni isiganwa ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ahakinwe agace kazwi nka Super Stade cyangwa qualifying stage.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’imodoka 29 ziganjemo iz’abanyamahanga, , aho iz’abanyarwanda zirimo ari imodoka zirindwi.
Nyuma ya Kigali Convention Center, iri siganwa rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho bazakinira mu mihanga y’akarere ka Bugesera.
Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa riratangira saa mbili za mu gitondo bakinire i Gako-Gasenyi-Nemba-Ruhuha, naho ku Cyumweru bakinire Kamabuye na Gako.
Byari ibirori ku munsi wa mbere
Urutonde rw’imodoka n’abazaba bazitwaye
Reba muri iyi Video uko byari byifashe:
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|