Ibi birori byitabiriwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda Utabarutse Theogene hamwe n’ushinzwe gushakisha impano muri Ministeri y’umuco na Siporo Habyarimana Florent.

Ibikombe bigera ku 10 birimo n’ibyo bakuye muri FEASSA bavuga ko babikesha kuba barubatse uyu mukino wa Handball bahereye ku bana ndetse kugeza abakinnyi benshi bari mu makipe akomeye ndetse n’iy’igihugu baturuka muri iri shuri, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo Kamali Steve
Yagize ati “Abakinnyi b’iki kigo bamaze guhagararira ishuri hanze y’igihugu mu mikino y’abanyeshuri kandi harimo n’abahagararariye igihugu kuko harimo abakina mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ndetse na 17”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda Utabarutse Theogene na we yashimiye uburyo iki kigo gihesha u Rwanda n’ishuri ryabo muri rusange, aho iri shuli ryatanze umusanzu ugaragara mu makipe akina Shampiona ndetse no mu makipe y’igihugu.

Iki kigo kiri mu batanze abakinnyi benshi bitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mali umwaka ushize, ndetse na Kapiteni w’iyi kipe akaba yari umunyeshuri w’I Kigoma witwa Karenzi Yannick.
Mu ikipe y’igihugu kandi itarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa gatanu mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Senegal, abakinnyi ba Kigoma barimo Nshimiyimana Alexis na Karenzi Yannick bari mu bari muri iyi kipe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuyobozi bw’iri shuri bukwiye gushimwa kuko bwita ku mikino. Nahandi byashoboka ariko usanga abayobozi bamashuri badakunda imikino. Muzarebe mu bigo byinshi ibibuga babisimbuje ubusitani. Mineduc nihwiture abayobozi b’ibigo murebe impano ziri mu banyeshuri zipfa ubusa. Metero 40 kuri 20 zirahagije ubundi mukirebera.