Wari umukino impande zombi zari zashyizemo imbaraga, by’umwihariko ukaba wahuzaga ibihugu bisanzwe ari ibikeba mu mikino itandukanye, ukanakomezwa kandi no kuba amakipe yombi yari yatsinze umukino ubanza, aho iyari gutsinda yagombaga guhita ibona itike ya ½ cy’irangiza.
![U Rwanda rwarangije igice cya mbere ruri hejuru ya Congo U Rwanda rwarangije igice cya mbere ruri hejuru ya Congo](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy8-3.jpg)
Ikipe ya Congo ni yo yatangiye ihagaze neza, iza no guhita itsinda u Rwanda ibitego bibiri bikurikira, gusa abasore b’u Rwanda baza kwinjira mu mukino neza maze basoza igice cya mbere n’ibitego 17-16.
![Ikipe ihagarariye u Rwanda muri Senegal Ikipe ihagarariye u Rwanda muri Senegal](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy-5.jpg)
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Congo yaje kongera kugitangira neza, maze ihita itsinda ibindi bitego bibiri biba 18-17, nyuma y’iminota mike kapiteni w’u Rwanda yaje guhita ahabwa ikarita y’umutuku ubwo u Rwanda rwari rumaze guca kuri Congo n’ibitego 19-18.
Ikipe ya Congo yaje guhita ica ku Rwanda ndetse inakomeza kuyijya imbere, u Rwanda rwongera kuyishyikira biba 27-27, umukino uza kurangira Congo itsinze u Rwanda ibitego 36 kuri 31.
Kuri uyu wa kane amakipe yose araza kuba akina imikino ya nyuma yo mu matsinda, aho Congo ikina na Madagascar, naho u Rwanda ku i saa mbiri z’ijoro z’i Kigali (Saa kumi n’ebyiri z’i Dakar rurakina na Senegal yakiriye iri rushanwa.
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy1-4.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy2-5.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy3-4.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy4-3.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy5-3.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy6-3.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy7-3.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy9-3.jpg)
![](IMG/jpg/ihf_challenge_trophy10-3.jpg)
Ohereza igitekerezo
|