Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda igihugu cya Bulgaria
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Leta Zunze za Amerika muri 1/2 mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uzbekistan isoza iyoboye itsinda mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ku munsi wa mbere w’igikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase) kiri kubera muri Kosovo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere
Guhera kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Pristina mu gihugu cya Kosovo, hari kubera irushanwa "IHF Trophy/Intercontinental Phase rihuza ibihugu bihagarariye imigabane yabyo.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakiniwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.
Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.
Ikipe ya Police HC yabonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Gicumbi HT ibona iya mbere mu gihe APR HC yatsinzwe umukino wayo.
Amakipe ya APR HC na Police HC yatangiye neza irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, ririmo kubera mu Rwanda kuva ku wa 14 Ukuboza 2024, rigakinirwa muri Petit Stade mu bagabo n’abagore.
Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki cyumweru irakinirwa muri Petit Stade Amahoro, imikino izasozwa n’umukino uzahuza APR HC na Police HC ku Cyumweru
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje igikombe cya Afurika cya Handball ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Guinea
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 38 kuri 35, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu gihugu cya Tunisia.
Ikipe ya APR Handball Club yatsinze Police Handball Club ibitego 30-25, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga 2017, mu mukino wa gatatu wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Nyamirambo.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 kugeza ku cyumweru tariki 30, harakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Handball ndetse hakaba hanatangwa Igikombe ku ikipe izaba ya cyegukanye.
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22, naho mu bagore ikipe ya Three Stars HC nayo yo mu Rwanda yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma, ihita yegukana irushanwa IHF Trophy ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rya Zone 5 riri kubera muri Ethiopia, yose yageze ku mukino wa nyuma
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ari i Addis Abeba yabonye itike yo gukina 1/2, aho mu batarengeje imyaka 20 u Rwanda rwanyagiye u Burundi
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe Tanzaniya ibitego 43-17, ndetse bongera bitwara neza batsinda igihugu cya Djibout mu mukino wa gatatu muri iri tsinda ibitego 45-13.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iteye mpaga (Forfait) y’ibitego 20-0 ikipe ya Kenya itabashije kuboneka ku kibuga, mu mukino wa mbere w’irushamwa #IHFTrophy rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu karere ka Gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u mu mukino wa Handball (APR HC), yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe , yerekeje mu gihugu cya Algeria ahazebera imikino izahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Cup Winners Cup).
Mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, hatangijwe shampiyona ya Handball mu Rwanda hakinwa imikino itandukanye, maze amakipe ya APR HC ndetse na Police HC zitwara neza.
Inama y’Inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAHAND yateranye kuri uyu wa Gatandatu yemeje amatariki shampiyona ya Handball y’uyu mwaka izatangirira
Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya mu guhatanira imyanya kuva kuri 13-16
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.