Sena yatoye Itegeko Ngenga rigenga amatora

Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023 yatoye Itegeko Ngenga rihindura Itegeko Ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora aho biteganijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azabera umunsi umwe.

Inteko rusanjye ya Sena yemeje itegeko rigenga amatora
Inteko rusanjye ya Sena yemeje itegeko rigenga amatora

Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, bikazatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.

Iri Tegeko Nshinga ryatowe ku mpamvu zo guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba umwaka utaha. Guhuza aya matora yombi bizagabanya ingengo y’imari yari kuzatwara iyo akorwa ukubiri kandi bigabanye n’igihe byatwaraga.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yombi atwara arenga Miliyari 14Frw. Bivuze ko Igihugu cyari kuzakoresha Miliyari zirindwi mu matora y’Abadepite yari ateganyijwe uyu mwaka, kikazongera gukoresha izindi nk’izo mu ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Mu Mpinduka ziri muri iri Tegeko Nshinga ryatowe, harimo ingingo nshya yongewemo ivuga ko ‘Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa, bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite, ku mpamvu z’amatora’. Ibi bivuze ko Umutwe w’Abadepite uzaba wongerewe umwaka umwe kuri manda y’imyaka itanu usanzwe wemerewe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana asanga guhuza aya matora yombi bifite inyungu zikomeye zirimo izo kudatakaza ingengo y’imari mu matora ubundi yabaga yegeranye.

Ati“Navuga ko iri tegeko ryarimo ibice bibiri biteganya uko amatora y’abadepite akorwamo ndetse nay’umukuru w’igihugu yakorwaga mu byiciro bitandukanye ubu rero byaravuguruwe”.

Minisitiri avuga ko hanogejwe zimwe mu nyito zari muri iri tegeko aho ryavugaga ko abakozi bakoresha ibikorwa by’amatora bitwa abakozi ba Komisiyo y’Amatora ubu bikaba byakosowe byitwa abakorerabushake b’amatora.

Uyu mushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora wamaze guhinduka itegeko rihita risimbura iryo mu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka