PAC na UR ntibemeranywa ku nzu imaze imyaka umunani yubakwa

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta (PAC), ntiyemeranya n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ku gihe yemeza ko inyubako izakoreramo Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo izaba yarangiye.

Ni inyubako y’Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo biteganyijwe ko izaha imbaraga ubuvuzi bw’amatungo hafungurwa Koleji yihariye yabwo i Nyagatare, izatandukana n’iy’ubuhinzi ya CAVM yari isanzwe ibumbiye hamwe abiga ubuhinzi n’ubworozi ikagira icyicaro i Busogo mu karere ka Musanze.

Abadepite bagize PAC bagendeye ku mirimo isigaye gukorwa kuri iyo nyubako ntibemeranya n’Ubuyobozi bwa UR bwemeza ko bitarenze uyu mwaka (2024), imirimo yose yo kubaka iyo nyubako izaba yarangiye.

Imirimo yo kubaka iyo nyubako imaze igihe yarahagaze, kuko raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta igaragazaga ko ubwo abagenzuzi bahageraga basanze hari imirimo yahagaze.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, umuyobozi wa UR wungirije ushinzwe Imari, Tengera Françoise Kayitare, yasobanuriraga Abadepite bagize PAC impamvu yatumye imirimo yo kubaka iyo nyubako idindira, yavuze ko yabanje gutegurwa kuzaba amashuri asanzwe yo kwigiramo, ariko ikitwa inyubako ya Laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo, ariko ntihateganywa ahazanyura imyanda n’ibindi byose bikorerwa amatungo.

Yagize ati “Tuza kugira ikibazo cyo kuvuga ngo nitwubaka tukarangiza, tugakora uko ibintu byose biteganyijwe, inzu izakoreshwa icyo yagenewe, aho ni ho hajemo ikibazo bisaba ko tugomba kugira imirimo y’inyongera irenze Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.”

Yongeraho ati “Iyo mirimo y’inyongera isabwa irenze cyane 5% y’imirimo y’inyongera yemewe mu myubakire ku bijyanye n’amategeko y’imitangire y’amasoko, gusa hateganyijwe komite muri Minisiteri ireba ibibazo nk’ibyo byihariye, imirimo iremezwa n’uko igomba gukorwa, igisigaye ni ukureba amafaranga agomba kuva hehe, ariko turifuza ko bigenze neza, intego twari twihaye uyu mwaka warangira iyi nzu irangiye.”

Ibi ntabwo byahise byakirwa neza ngo binemerwe n’abagize PAC kuko bahise bamubaza niba umwaka avuga ari uwo turimo cyangwa undi, bitewe n’ingano y’imirimo isigaye.

Perezida wa PAC Hon. Valens Muhakwa yagize ati “Umwaka w’ingengo y’imari cyangwa usanzwe? kugeza ubu nta kirakorwa, biragaragara ko biracyari ku kigero byariho.”

Aha ariko ubuyobozi bwa UR bwasobanuye ko nubwo ibimaze gukorwa bikiri hasi, ibikoresho by’imirimo yari iteganyijwe gukorwa byose byabonetse, ku buryo amafaranga asabwa ku mirimo y’inyongera aramutse abonetse, yose yakorwa ikarangira.

Hon Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yahise agira ati “Aha twarahasuye, nyakubahwa Tengera ibyo arimo kuvuga ntabwo byashoboka ko mu mezi atandatu n’iyo wavuga ngo uyu munsi iyo ngengo y’imari irabonetse, gutanga amasoko birakozwe, ntabwo byarangira, kuko twarahasuye kandi nta kintu kiyongereyeho.”

Biteganyijwe ko iyo nyubako imaze imyaka umunani yubakwa, mu gihe izaba yuzuye izafasha mu kongera umubare w’abavuzi b’amatungo b’abanyamwuga, kubera ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarenga ibihumbi bine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka