Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na MINUSCA zahaye ababyeyi inzu yo kubyariramo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (RWABATT12), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zituruka mu bihugu bitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta y’icyo gihugu, batashye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yo kubyariramo ya YAPELE (YAPELE Maternity Facility) iherereye ahitwa ‘2nd Arrondissement’ mu Mujyi wa Bangui muri Santarafurika.

Madamu Leontine Y.W BONNA, uyobora Ihuriro ry’Abagore batowe bahagarariye abandi (‘REFELA’ Reseau des Femmes Elues Locale de Centrafricaine), wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yagaragaje ko ashimira cyane ingabo za MINUSCA, ariko by’umwihariko ashimira Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, kuko zashoboye kuvugurura iyo nyubako abagore babyariramo.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, uwo muyobozi yagaragaje ko iyo nyubako yavuguruwe izatanga serivisi z’ubuvuzi ku bagore batwite, bigabanye ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi ndetse byongere ubwiza bwa serivisi muri ako gace.

Umuyobozi wa ‘Joint Task Force Bangui (JTFB)’ Brig Gen Jean QUEDRAOGO, n’Uhagarariye ubutumwa bwa UN bwa MINUSCA, SRSG H.E Valentine RUGWABIZA, bashimye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Santrafurika (RWABATT12), ku buhanga n’ubunyamwuga zikorana kuko ari byo byatumye zirangiza ku gihe ibikorwa byari bikubiye muri uwo mushinga nk’uko byari biteganyijwe.

Bashimiye kandi ingabo z’u Rwanda (RWABATT12), kubera imikorere yazo myiza kandi y’intangarugero, iziranga mu kuzuza inshingano zijyana n’ubutumwa bw’amahoro.

Lt Col Joseph GATABAZI, Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Santarafurika(RWABATT12), yashimye inkunga yatanzwe na MINUSCA yafashije mu bikorwa byo kuvugurura iyo nyubako igenewe ababyeyi ‘YAPELE Maternity’.

Yasabye kandi abaturage bahawe iyo nzu kuzayifata neza, binyuze mu gukomeza kuyibungabunga kugira ngo izakomeze gutangirwamo serivisi igenewe, no mu bisekuru bizaza.

Uwo mushinga wo kuvugurura iyo nzu y’ababyeyi igizwe n’ibyumba icyenda (byo kubyariramo), byubatswe hagamijwe kugabanya ubucucike no gufasha mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe cyo kubyara, watwaye agera ku bihumbi 50 by’Amadolari ( abarirwa muri Miliyoni 64 z’Amafaranga y’u Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka