Ibyo wamenya ku mpanuka y’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’

Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukaba na Hoteli igenda mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ibyerekeranye n’impanuka y’ubwo bwato bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwaye bakaba batari babashije kuribona.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba tariki 29 Mata 2024, ibera ku gice cy’amazi y’Akarere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano aho bwagonze ibuye rinini, burangirika.

Ubuyobozi bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bwashyize hanze itangazo bwemeza iby’iyo mpanuka, busobanura ko abari mu bwato bashoboye gutabarwa bakurwamo, naho ubwato burakururwa bushyirwa ku nkombe.

Abatekinisiye b’ubwo bwato bihutiye gusuzuma imiterere y’iyo mpanuka no kugenzura ibyangiritse kugira ngo babusane, ubuyobozi bukizeza ko nyuma yo kubusana buzasubukura ibikorwa byabwo mu gihe kidatinze.

Ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwato bwa mbere mu Rwanda bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bukaba ubwato bukunzwe cyane cyane n’abatembera mu Rwanda.

Busanzwe bukorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.

Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.

Bufite ibyumba byo mu rwego rwo hejuru birimo ibishobora kwakira Abakuru b’Ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hakwiye gukorwa lake monitoring or research campaign, lake inspections basis reports hifashijijwe inzobore mubijyanye no kumenya ndetse nogusobanukirwa neza ibijyanye nimitere ndetse n’imiremere kubiyaga lake surveying scientists analysis studies mbere yo gukora unveiling or launching yigikorwa cy’ikirembere nkakiriya gifitiye inyungu abanyarwanda.[ failure to do a proper risk assessments programme and Hazard identifications at the operational workplace could always be expected to lead such accident to the vessel and ending up causing a big loss to the country property damage in life time experiences insight.
For the Marine Navigation Equipments systems on board use to navigate the boat with experience where there is zero nepotism in professional Maritime transport division

Suko yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka