Anita atuye mu Mudugudu w’Akabuye, Akagari ka Butare, umurenge wa Ngoma.
Avuga ko impamvu yaje atamirije ibyanganga ari ukubera ko umurimo yajeho wo kwitorera umuyobozi uzayobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere ntaho utaniye n’ubukwe.
Agira ati “Dusanzwe dutaha ubukwe, ariko ubu ni ubw’umwihariko.
Ndumva ndi nka nyirasenge w’umugeni, numva nshobora kumubera umuherekeza "fille d’honneur" cyangwa marraine se (umushyingira). Uyu munsi twari twarawiteguye si twe tubonye ugera ngo ubukwe tuze tubutahe.”
Ku bijyanye n’imitamirizo ye yo mu mutwe, Anita avuga ko na cyera mu Rwanda wari umurimbo w’abagore.
Ati “ni umurimbo w’abategarugori. Ikirori cyo mu muryango kikureba, urabyambara.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyanganga ni ibiki?