IBUKA irashimira abafatanyabikorwa bitabira gufasha abarokotse bo mu cyaro

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA urashimira abafatanyabikorwa, ibigo bya Leta n’abikorera bazirikana bakanasura bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu bice bya kure mu cyaro.

Ibuka ishimira abafatanyabikorwa bitabira gufasha abarokotse Jenoside bo mu cyaro
Ibuka ishimira abafatanyabikorwa bitabira gufasha abarokotse Jenoside bo mu cyaro

Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtal, ubwo yifatanyaga n’abakozi b’Ikigega kihariye cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’inyamaswa n’impanuka zo mu muhanda SGFR, ubwo basuraga urwibutso rw’Akarere rwa Bunyonga mu Karere ka Kamonyi, ruherereye mu Murenge wa Karama ruherereye nko kuri kirometero 20 uvuye ku muhanda wa Kaburimbo Kigali-Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtal avuga ko kuba abakozi b’ibigo bya Leta bajya kwibuka abazize Jenoside, bahakura ingamba zo gukomeza gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, no kurushaho kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Agira ati: “Ntibikwiye ko abiyemeje gutera inkunga abarokotse bagarukira gusa hafi ya kaburimbo, turashimira abakozi b’iki kigo kuba batekereje no kujya kure, mwabonye ko abapfakazi n’abatishoboye ba hano bishimye babonye abantu baza kubafata mu mugongo”.

Abakozi ba SGFR bafashije abarokotse batishoboye bo mu Murenge wa Karama babaha amashanyarazi, ndetse baniyemeza gusanira uwarokotse Jenoside inzu bishimisha abahawe inkunga bari mu bwigunge.

SGFR yatanze miliyoni eshanu zo gufasha abarokotse batishoboye mu Murenge wa Karama
SGFR yatanze miliyoni eshanu zo gufasha abarokotse batishoboye mu Murenge wa Karama

Nkusi Naphtal wahawe amashanyarazi avuga ko yari yarubakiwe inzu nziza ariko we na bangenzi be batatu, batagiraga amashanyarazi kandi nta bushobozi bari bafite bwo kwikurirara amashanyarazi bakaba bayahawe.

Agira ati: “Ni igikorwa cyiza twabaga mu mwijima kuko mu bushobozi nagiraga, naguraga udutoroshi, umwana akajya ambaza igihe twe tuzabonera amashanyarazi, ntabwo numvaga radiyo kereka iyo nakoreshaga telefone umuriro washiramo nabwo bigaherera aho, ubuzima bugiye guhinduka mbe ahantu habona wabona hari n’unteye inkunga, nkabona ka televiziyo nkajya nkurikira amakuru y’aho Igihugu kigeze”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigega kihariye cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’inyamaswa n’impanuka zo mu muhanda SGFR Nibakure Florence, avuga ko batekereza kujya gusura urwibutso rwa Bunyonga, byari bigamije kumva ko kwibuka bireba buri Munyarwanda no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati: “Biri mu rwego rwo kugira ngo tube hafi abarokotse batishoboye no gusigasira ibimenyetso bya Jenoside, twahisemo kubaha amashanyarazi no kubasanira inzu, dufatanyije na IBUKA n’inzego z’ibanze twamenye amakuru ko hari abubakiwe inzu, ariko bakabura ubushobozi bwo kwisanira no kwishyiriramo amashanyarazi twiyemeza kubafasha”.

Ahishakiye Naphtal yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bunyonga
Ahishakiye Naphtal yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bunyonga

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse b’i Karama ikigo SGFR cyatanze inkunga ya miliyoni eshanu zo gukemura ibyo bibazo byagaragaye, bakaba basaba n’ibindi bigo kwita ku barokotse batishoboye kugira ngo barusheho kubakura mu bwigunge.

Umuryango IBUKA ugaragaza ko nibura mu Rwanda hagaragara inzu zisaga ibihumbi 40 zikwiye gusanwa no kubakirwa abarokotse Jenoside, kandi ko hakenewe imbaraga zihuse ngo izo nzu zubakwe bidatinze kuko uwarokotse utagira aho kuba akomeza kuguma mu bwigunge.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Bunyonga
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Bunyonga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye cyane ikigo SGFR cyatekereje kugera iBunyonga muri Karama ya Kamonyi bagatera inkunga abarokotse Genocide batishoboye,nanjye nk’ umuntu uhavuka biranejeje cyane,Imana Ibahe umugisha.Bagize neza.Babakangariye ubwigunge.

Murakoze.

Uwanyirigira yanditse ku itariki ya: 11-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka