• FERWAFA yatumye Tardy gushishikariza Monnet Paquet gukinira Amavubi

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, ubwo yari agiye mu biruhuko bisoza umwaka mu Bufaransa, yasabwe na FERWAFA gukora ibishoboka byose akumvisha Kevin Monnet Paquet kuza gukinira u Rwanda.



  • Abakinnyi baturutse i Burayi bazakina na APR FC ejo

    Tariki 24/12/2011 saa cyenda n’igice abakinnyi baturutse ku mugabane w’Uburayi bazakina na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali. Umukino wa kabiri bakazawukina n’Amavubi tariki 26/12/2011 saa cyenda n’igice.



  • « Turashaka ko Amavubi adukorera ubuvugizi » - MIDIMAR

    Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) isanga gukorana n’amakipe y’igihugu bizabafasha cyane mu gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka, dore ko amakipe y’igihugu ajya gukina kenshi mu mahanga aho izo mpunzi ziherereye.



  • Abakinnyi bavuye i Burayi baje no mu rwego rw’imiyoborere myiza

    Itsinda ry’abakinnyi b’abanyarwanda 16 babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi baje mu Rwanda ngo si umupira ubazanye wonyine ahubwo u Rwanda ruzaboneraho gutanga ubutumwa bw’imiyoborere myiza binyuze muri abo bakinnyi.



  • “Kwitwara neza kwacu ni imbuto z’imiyoborere myiza” - Murindahabi

    Mu gihe Mukura Victory Sport yari imaze imyaka irenga itatu itangira shampiyona nabi ndetse ikajya no kurangira iri mu makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’uyu mwaka, Mukura iri ku mwanya wa mbere ngo ikaba ibikesha imiyoborere myiza.



  • Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu

    Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu bagomba kuzayifasha mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (confederation cup) ndetse no muri shampiyona. Kiyovu Sport igomba kuzahagararira u Rwanda muri confederation cup aho izakina na Simba yo muri Tanzaniya ku mukino wa mbere.



  • FIFA yahaye abasifuzi 8 b’abanyarwanda uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje abandi basufuzi umunani b’abanyarwanda ko bazajya basifura imikino mpuzamaganga itegurwa na FIFA ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)



  • Abakinnyi 14 babigize umwuga bavuye i Burayi bageze i Kigali

    Abakinnyi 14 b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’Uburayi bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri kugirango hatoranywemo abazakinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi.



  • Muri Rayon Sport abakinnyi banze gukora imyitozo

    Kubera ibibazo by’ubukungu bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sport, abakinnyi bayo biganjemo abakomoka hanze y’u Rwanda banze kwitabira imyitozo yo kwitegura umukino ukomeye ifitanye na Kiyovu Sport tariki 28 Ukuboza.



  • U Rwanda rwatumiye abakinnyi bakina i Burayi ngo hatoranywemo abazajya mu Mavubi

    Ku nshuro ya mbere, Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda batumiye abakinnyi b’abanyarwanda bose bakina ku mugabane w’Uburayi ngo baze mu Rwanda hazatoranywemo abazakinira Amavubi.



  • Felicien Kabanda yatumiwe gusifura CAN 2012 ariko BNR akorera ntibyemera

    Umusifuzi w’umunyarwanda, Felicien Kabanda, yatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kugirango azasifure imikino y’igikombe cy’Afurika ariko Banki nkuru y’igihugu (BNR) akorera ntibimwemerera.



  • CECAFA: Kubera kwibeshya, Okwi yahawe igihembo atakoreye

    Rutahizamu wa Uganda, Emmanuel Okwi, yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihe we ahamya ko icyo gihembo kitari kimugenewe.



  • Meddy Kagere arifuzwa n’amakipe menshi muri aka karere

    Nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino ya CECAFA yabereye muri Tanzania akanafasha cyane u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma, Meddy Kagere arimo gushakishwa cyane n’amakipe akomeye muri aka karere.



  • UEFA Champions League: Arsenal izahura na AC Milan muri 1/8

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye AC Milan yo mu Butaliyani mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).



  • Isonga FC irimo kwitegura umukino izakina na Espoir kuwa gatanu

    Kuva tariki 12/12/2011, ikipe yitwa Isonga FC hamwe n’umutoza wayo Richard Tardy iri i Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mu myiteguro y’umukino izakina n’ikipe ya Espoir tariki 16/12/2011.



  • United Stars yarokotse impanuka yabereye i Save

    Ubwo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa United Stars yajyaga gukina na kaminuza y’u Rwanda i Huye ejo, yakoze impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.



  • Uruganda Inyange rwateye Isonga FC inkunga ya miliyoni 35

    Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo uruganda Inyange ruzaha ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ubu yahawe izina ry’Isonga FC, mu rwego rwo kugirango iyi kipe yitware neza muri shampiyona y’cyiciro cya mbere mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Uganda n’ubwo yatsinze u Rwanda muri CECAFA

    Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa abantu bakiri batoya bakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Young Achievers’ Awards” wabereye i Kampala muri Uganda, yashimye ikipe yabo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma muri CECAFA.



  • Samuel Eto’O yatangije ishuri ryigisha umupira muri Gabon

    Tariki 09/12/2011 mu mujyi wa Libreville muri Gabon hatangijwe Fondation Samuel Eto’O ifite inshinga zo kwigisha gukina umupira w’amaguru urubyiruko ruri hagari y’imyaka 10 na 11 mu rwego rwo kumenya abafite impano muri uwo mukino.



  • Kuva 1995, u Rwanda rumaze gutsinda Uganda inshuro 6 mu mikino 14

    Ku va mu mwaka w’1995 mu mikino igera kuri 14 imaze guhuza u Rwanda na Uganda, u Rwanda rumaze gutsinda imikino 6 naho Uganda itsinda inshuro 7, zinganya umukino umwe.



  • Mourinho yashyizeho amategeko 10 azamufasha gutsinda FC Barcelona

    Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.



  • CEFACA: Uyu munsi U Rwanda rurakina na Zanzibar muri ¼

    Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.



  • U 20 yatangiye kwitegura shampiyona

    Nyuma yo kwemererwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kuri uyu wa kane, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’ibirarane itakinnye.



  • CECAFA: Abafana ba Yanga aho gufana Tanzaniya bifanira Haruna Niyonzima

    Mu mikino ya CECAFA ibera muri Tanzania, abafana b’ikipe ya Yanga yo muri icyo guhugu bifanira Haruna Niyonzima usanzwe akinira iyo kipe ariko ubu akaba arimo gukinira u Rwanda.



  • CECAFA: u Rwanda rwageze muri ¼ cy’irangiza

    Ibitego bibiri ku busa u Rwanda rutsinze Zimbabwe bitumye Amavubi ajya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka.



  • Abafana ba Bugesera FC bari bakubise umusifuzi akizwa na polisi

    Tariki 27/11/2011, bamwe mu baturage bari bitabiriye kureba umukino wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Unity FC zo mu cyiciro cya kabiri bari bakubise umusifuzi w’umukino batishimiye imisifurire kuko bavuga ko yibye ikipe yabo iminota igera kuri 17.



  • Gisanura yatorewe kujya muri komite nyobozi ya CECAFA

    Raoul Gisanura Ngezi usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gutorerwa kujya muri komite y’ubuyobozi bwa CECAFA mu matora yebereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatatu.



  • CECAFA: Ku munota wa nyuma Namibia yavuyemo isimburwa na Zimbabwe

    Amavubi ashobora kuzahura n’akazi gakomeye muri CECAFA yatangiye kuri uyu wa gatanu, kuko agomba kuzahangana na Zimbabwe yajemo ku munota wa nyuma ikaba yasimbuye Namibia yavuyemo bitunguranye.



  • U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

    N’ubwo u Rwanda ruheruka gutsinda Eritrea ibitego 3 kuri 1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi. Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.



  • Micho yahagurukanye abasore 20 berekeza muri CECAFA

    Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Tanzania mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa gatanu. Umutoza Milutin Micho witwaje abakinnyi 20 yasize yijeje Abanyarwanda kuzabashimisha.



Izindi nkuru: