Ngororero: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura igwingira mu bana

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero, JADF Isangano, baratangaza ko biyemeje kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye imurikabikorwa
Bamwe mu bayobozi bitabiriye imurikabikorwa

Byatangarijwe mu gikorwa cy’imirukabikorwa ry’iminsi itatu ryatangiye tariki 07 kugeza tariki 09 Gicurasi 2024, aho abagera kuri 70 baryitabiriye biganjemo abamurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa, JADF Isangano, mu Karere ka Ngororero, Padiri Rutakisha Jean Paul, avuga ko umwaka ushize abafatanyabikorwa binjije mu Karere ka Ngororero Miliyari 15, ayo yose akaba arimo n’afasha Akarere mu kurandura igwingira ry’abana.

Rutakisha avuga ko abafatanyabikorwa bagiye kurushaho kurwanya imirire mibi mu bana
Rutakisha avuga ko abafatanyabikorwa bagiye kurushaho kurwanya imirire mibi mu bana

Agira ati “Igwingira n’imirire mibi si ikibazo tutashobora kurandura kuko ibyo kurya byo birahari birasaba gusa kwigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. Ngororero irera, hari imboga, amagi, amafi n’ibindi byinshi bikomoka ku buhinzi. Abana benshi bageze mu cyatsi, tuzakomeza kwigisha abaturage guhindura imyumvire, turandure burundu igwingira mu bana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko imurikabikorwa rifasha abaturage kugaragarizwa ibibakorerwa, kandi bagasabwa uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere.

Nkusi avuga ko abafatanyabikorwa bafasha abaturage gusobanukirwa uko barwanya imirire mibi
Nkusi avuga ko abafatanyabikorwa bafasha abaturage gusobanukirwa uko barwanya imirire mibi

Ku bijyanye n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko kurwanya igwingira, Nkusi avuga ko bagira uruhare mu gutanga amatungo magufi n’amaremare, ibiti byera imbuto ziribwa no kwigishwa imitegurire y’amafunguro ku bana bafite ibibazo.

Avuga ko kubera ubwo bufatanye, Akarere ka Ngororero kamanutse mu mibare y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kava kuri 50.5%, umwaka wakurikiyeho kagera kuri 47%, naho mu mwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi, ni ukuvuga ko muri rusange kagabanyije igwingira hejuru ya 12% mu myaka ibiri ishize.

Agira ati, “Turi kugenda tumanuka, byose biva ku nkunga ya Leta tugenerwa by’umwihariko mu guhangana n’igwingira, hakiyongeraho abafatanyabikorwa badufasha kurwanya igwingira mu bana bacu”.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya avuga ko kumanura icyayi batunganya bakacyereka abaturage, bituma basobanukirwa akamaro kacyo kuko hari benshi batari bazi icyayi.

Icyayi cya Rubaya ni kimwe mu byamuritswe
Icyayi cya Rubaya ni kimwe mu byamuritswe

Agira ati “Hari abantu benshi batari bazi ko dufite icyayi kuko babonaga amababi ku gasozi gusa. Twabwiye abaturage ko barushaho kuzamura ubuso bahingaho icyayi, tukazamura ubushobozi kugeza ku buryo twatunganya icyayi cyinshi kugeza ku kwakira toni 70 z’amababi y’icyayi ku munsi. Icyayi ntigikwiye kunyobwa n’abanyamahanga gusa ahubwo n’Abanyarwanda bakwiye kukinywa kuko gifitiye akamaro umubiri w’umuntu.”

Abitabiriye imurikabikorwa bungutse ubumenyi butandukanye

Abaturage bitabiriye imurikabikorwa bavuga ko hari byinshi bahigiye birimo gutegura indyo yuzuye, kwisuzumisha indwara zitandura no kwihugura mu buhinzi bugezweho, no kumenya amakuru y’aho bakura imbuto nziza.

Mawanda Anastase waturutse mu Murenge wa Bwira avuga ko iwabo nta mbuto zibanguriye bagira, kandi ko bishimiye kuba na bo bagiye kubona ibiti byera imbuto ziribwa.

Agira ati “Nk’ubu njyewe ndi uwo mu Murenge wa Bwira ntabwo tugira ibiti by’imyembe bibanguriye nungutse amakuru ko natwe bagiye kuzabitugezaho, abana bacu bakabona imbuto tukarusho kurwanya imirire mibi”.

Abaturage baganaga ahatangirwa serivisi zitandukanye bagafashwa
Abaturage baganaga ahatangirwa serivisi zitandukanye bagafashwa

Undi mubyeyi agira ati, “Njyewe nungutse inama mu buhinzi, nabonye igitoki kinini cy’umuhinzi wahawe amahugurwa yo kuvugurura urutoki urumva ko nanjye ngiye guhinga neza nkiteza imbere”.

Daniel Hategekimana ukorera ikigo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ALCOS Network mu mushinga wabo ‘Murakira’ ufasha abahinzi kubona imbuto z’indobanure n’ibiti bivangwa n’imyaka, avuga ko muri gahunda yo gukomeza kugabanya igwingira mu bana bafite intego yo gukomeza kongera ibyo biti.

Agira ati “Dufite gahunda yo kongera amaterasi ndinganire, ubu turakoresha abantu basaga 700 bakiteza imbere, turateganya gutegura ubuhumbikiro 19 bugizwe n’amoko asaga 25 ngo abaturage bakomeze kubona ibiti bifuza. Umushinga wacu ‘Murakira’ uzakorana n’abaturage ibihumbi 160, bo mu ngo ibihumbi 40 buri muturage akazahabwa ibiti byera imbuto zitandukanye”.

Abaturage basobanuriwe uko babona ibiti byera imbuto ziribwa
Abaturage basobanuriwe uko babona ibiti byera imbuto ziribwa

Mu bindi biri kugaragarizwa abaturage ngo barusheho kugira ubumenyi mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kurwanya imiririe mibi n’igwingira mu bana, harimo ubworozi bw’amafi n’inkoko, no kuhira uturima tw’igikoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimye uko abafatanyabikorwa bamurikiye abaturage ibibakorerwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimye uko abafatanyabikorwa bamurikiye abaturage ibibakorerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka