Victor Mbaoma afashije APR FC gutsinda Mukura VS (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ufungura umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Ruboneka Jean Bosco ahanganye n'abakinnyi barimo Ntarindwa Aimable(17) na Nsabimana Emmanuel(90)
Ruboneka Jean Bosco ahanganye n’abakinnyi barimo Ntarindwa Aimable(17) na Nsabimana Emmanuel(90)

Ni umukino APR FC yatangiye iminota itanu igaragaza kwiharira umupira ihererekanya neza ariko itagera imbere y’izamu rya Mukura VS. Nyuma y’iyi minota ikipe ya Mukura VS nayo yatangiye kwinjira mu mukino n’ubwo itakinaga byinshi ariko yagabanyije kwiharira umukino kw’ikipe ya APR FC.

Abakinnyi nka Joseph Apam, Niyomugabo Claude, Danny Ndikumana bari babanje mu kibuga kuri iyi nshuro bakinaga ariko nta kintu kidasanzwe bagaragaje mu gice cya mbere kuko nta buryo budasanzwe APR FC yabonaga imbere y’izamu.

Ibi byaterwaga no hagati ha Mukura VS hari harimo Ndayongeje Gerard, Ntarindwa Aimable na Ssebaduka Djuma.

Fitina Omborenga niwe watanze umupira wavuyemo igitego cyahesheje amanota ikipe ya APR FC
Fitina Omborenga niwe watanze umupira wavuyemo igitego cyahesheje amanota ikipe ya APR FC

Ku munota wa 27 Mukura VS yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego kuri koruneri yatewe na Uwiduhaye Aboubakar maze Ndayongeje Gerard ashyizeho umutwe umupira uca hejuru y’izamu gato cyane.

Igice cya mbere kitagaragayemo uburyo bukomeye imbere y’izamu ku mpande zombi cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ku munota wa 54 Mukura VS yakoze impinduka ikuramo Iradukunda Elie Tatu wari wavunitse na kapiteni Ngirimana Alexis wakinnye iminota mike kuko yari amaze igihe yaravunitse, ishyiramo Niyonzima Eric na Samuel Pipong.

Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi bafashije APR FC amaze kwinjira mu gice cya kabiri
Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi bafashije APR FC amaze kwinjira mu gice cya kabiri

Ku munota wa 60 APR FC yakoreye impinduka ebyiri icya rimwe ikuramo Joseph Apam Assongue na Danny Ndikumana ishyiramo Kwitonda Alain Bacca na Mugisha Gilbert.

Impinduka zakozwe ku mpande zombi zatangiye gusa nk’izitanga umusaruro kuko Samuel Pipong yahise ahindura umupira imbere y’izamu rya APR FC, ariko umupira bawushyira muri koruneri itatanze umusaruro, mu gihe Gilbert Mugisha wa APR FC nawe yatangiye kugera imbere y’izamu rya Mukura VS harimo umupira umunyezamu Ssebwato Nicholas yakuyemo ndetse n’uwo yateye hejuru asigaranye n’umunyezamu.

Ndikumana Danny uyu munsi yari yagiriwe ikizere
Ndikumana Danny uyu munsi yari yagiriwe ikizere

Mukura VS yongeye gusimbuza havamo Ssebaduka Djuma na Uwiduhaye Aboubakar hajyamo Bukuru Christophe na Kategeya Elie ku munota wa 66. Nyuma y’iminota itanu Mukura VS yongeye gukuramo rutahizamu Nsabimana Emmanuel hajyamo Mohamed Sylla.

Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC yakomeje guhindura imipira imbere y’izamu rya Mukura VS ariko ntibyazwe umusaruro. Mukura VS nayo yakinaga neza ku munota wa 80 yarase igitego ku mupira ukomeye Ndangeje Gerard yateye umunyezamu wa APR FC akawushyira muri koruneri. Ku munota wa 83 Mohamed Sylla yongeye gutera ishoti rikomeye umunyezamu yongera kuwushyira muri koruneri.

Mukura VS yakomeje guhusha uburyo bwiza maze ku munota wa 85 rutahizamu Mohamed Sylla nawe atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Pavel Ndzila yongera kurokora APR FC umupira awushyira muri koruneri nanone.

Ku munota wa 91 Mukura VS yongeye guhusha igitego ku mahirwe Kategeya Elie yabonye imbere y’izamu ashaka gucenga cyane umupira upfa ubusa. APR FC yahise ikosora maze ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga maze Victor Mbaoma atsinda igitego kitishyurwa ku munota wa 95 umukino urangira ari 1-0.

Uyu mukino wasize APR FC igize amanota 14 ayishira ku mwanya wa mbere.

APR FC yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma cyayihesheje amanota atatu
APR FC yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma cyayihesheje amanota atatu
Umunyezamu Ssebwato Nicholas yananiwe gukuraho umupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga atsindwa igitego na Victor Mbaoma
Umunyezamu Ssebwato Nicholas yananiwe gukuraho umupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga atsindwa igitego na Victor Mbaoma
yari ibyishimo kuri Ishimwe Christian(ibumoso) utakinnye uyu munsi na Joseph Apam Assongue (iburyo) wabanje mu kibuga agasimburwa
yari ibyishimo kuri Ishimwe Christian(ibumoso) utakinnye uyu munsi na Joseph Apam Assongue (iburyo) wabanje mu kibuga agasimburwa
11 ba Mukura babanje mu kibuga
11 ba Mukura babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka