Rayon Sport, nyuma yo kubura Katauti irashaka kuzana Bokota

Rayon sport irifuza kugarura Bokota Labama mu munsi mike, nyuma yo kumenya ko itazakinisha myugariro wayo Usengimana Faustin kuko agomba gusanga bagenzi be bakinanye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 bagakora ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Iyi kipe ikaba azashyirwa hamwe nk’uko byifujwe na Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo kugirango izakine shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka.

Bitwe n’uko icyi cyemezo cyatunguye amwe mu makipe azaturukamo aba bakinnyi byatumye Ferwafa itanga uburenganzira kuri aya makipe ngo bashake abakinnyi bo kuziba icyo cyuho.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport Olivier Gakwaya, ngo iyi kipe yashakishije abakinnyi yagura hirya no hino irababura kuko atari igihe cyo kugura abakinnyi bituma itekereza kuzana Bokota Labama wanayinyuzemo mbere y’uko ajya muri APR FC, aho yavuye asubira muri Congo.

Bokota, ubu ukinira Darling Club Motema Pembe (DCMP), yanashatswe cyane na rayon sport mu gihe cyo kugura bakinnyi cyarangiye mu kwezi kwa cyenda, ariko kumugura bipfa ku munota wa nyuma.

Gakwaya akaba yakomeje abwira kigalitoday.com ko bamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa basaba ko bakoroherezwa gusinyisha uyu Rutahizamu unakinira ikipe y’igihugu Amavubi. Hagati aho kandi ngo bari no mu biganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya DCMP cyane cyane baganira ku bijyanye n’amafaranga bagomba gutanga kuri Bokota kuko ari no mu byatumye uyu musore ataza muri Rayon Sport mu gihe cyo kugura abakinnyi.

Rayon sport ngo ikaba yaratekereje kuri Bokota nyuma yo kuganira n’uwigeze kuba myugariro wayo Ndikumana Hamad Katauti ariko ibiganiro ntibigire icyo bigeraho kuko, uyu mukinnyi ukina mu gihugu cya Cypre byari kumugora kubona ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda.

Ku munsi wa gatatau wa wa shampiyona, Rayon sport na mukeba wayo APR FC ziri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda zombi kandi zikaba zizigamye ibitego bitanu.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka