Ikipe y’ u Rwanda (AMAVUBI) yahesheje U Rwanda Agaciro itsinda Benin 1-0

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 11 Ukwakira 2011 nibwo yagarutse I Kigali iva mu gihugu cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.

Uyu mukino wabaye ku itariki ya 09 Ukwakira 2011, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yari izi neza ko n’ubwo yatsinda uyu mukino itazajya muri mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe, yatsinze igitego 1-0, igitego cyabonetse ku munota wa gatandatu w’umukino gitsinzwe na Meddie KAGERE.

Muri iri tsinda ryarimo andi makipe abiri u Burundi na Ivory Coast. Ivory Coast yo yatsinze u Burundi ibitego 2-1.

Ikipe rero y’u Rwanda ikaba yarabashije gutahukana ishema ry’ u Rwanda no kugarurira ikizere abanyarwanda kuko yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 6 gusa Ivory Coast ikaba yarigaragaje cyane kuko irusha u Rwanda amanota 12 yose.

MUTIJIMA Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka