Amavubi: Karekezi arifuza umutoza w’umunyamahanga

u Rwanda ruriifuza umutoza wasimbura Sellas Tetteh wasezeye ku mirimo ye yo gutoza Amavubi kubera umusaruro mubi, abatoza b’abanyarwanda bamaze kugera ku munani barifuza gutoza iyi kipe, bakaba bahatana n’abandi batoza bamaze kugera kuri 23 b’abanyamahanga.

Mu gihe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda hari impaka z’urudaca hibazwa uzatoza Amavubi, umukinnyi ufite inararibonye akaba ari nawe usigaye mu Mavubi wakinnye igikombe cya Afurika muri 2004 Olivier Karekezi we aratangaza ko yifuza umutoza w’umunyamaganga.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com yavuze ko abona ko abatoza b’abanyarwanda bataragire ubumenyi bugahije ku buryo bahita begurirwa amavubi
“ku bwanjye numva bazana umutoza uvuye hanze, umutoza ubizi akaba yanafasha abakinnyi b’abanyarwanda kubona amakipe bakinamo hanze y’ u Rwanda hanyuma akaba yakungirizwa n’abatoza b’abanyarwanda byanatuma bamwigiraho byinshi numva ikipe yakwitwara neza”.

Rutahizamu wa APR FC avuga kandi ko yifuza ko Ministeri y’imikino yazashishoza mu guhitamo umutoza watoza Amavubi bagendeye cyane cyane ku byo yakoze ndetse na gahunda azaba afitiye ikipe y’igihugu.

Kugeza ubu mu batoza bahatanira gutoza ikipe y’ u Rwanda harimo :

Eric Nshimiyimana (Rwanda), Jean Marie Ntagwabira (Rwanda), Antoine Rustindura (Rwanda)Thomas Higiro (Rwanda), Maniraguha Jean Claude (Rwanda), Kanyankore Gilbert Yaounde (Rwanda), Ruremesha Emmanuel (Rwanda), Mbarushimana Abdou (Rwanda)Bordoli Livio (Swiss), Peter James Butler (British), Roberto Alejandro Rodrigo (Argentinean), Ratomir Dujkovic (Serbo-Croatian), Stewart Hall (British), Patrice Neveu (French), Dragoslav Stepanovic (Serbian), Chris Sarramagna (French), Gomes Da Rosa Didier (French), Tomislav Obradovic (Croatian), Milutin Micho Sredojevic (Serbian), Stefano Cusin (Italian), Goran Miscevic (Serbo-Croatian), Siegfried Bahner (Germany), Tom Saintfiet (Belgium), Adel Amrouche (Algerian), Tosi Noel (French), Stephen Okechukwu Keshi (Nigerian), Branko Smiljanic (Serbian), Zoran M. Djordjevic (Serbia), Simon Davey (British)

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TWIfuza kumenya zimwe mungamba murwanda bafashe kugirango barwange ipfu zabantu bicwa na malaria and ameabemurakoze kandi courage kutuge zaho inkuru zishyushye

Donatha uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2011  →  Musubize

TWIFUJEKO MWA TUSHYIRIRAHO NA IMFORMATION ZIJYANYE NIBINTU BYAMA SOMO TWITEGUYE IGIZUBIZO CYANYU MURAKOZE

Donatha uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka