Basketball: REG BBC yatsinze UGB BBC bigoranye mu mukino w’amahane (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje , Ikipe ya REG BBC itsinda ikipe ya UGB BBC amanota 87-86 mu mukino waranzwe n’amahane naho mu bagore amakipe arimo APR na REG BBC yitwara neza.

Mu bagabo ikipe ya REG BBC na UGB BBC bakinaga umunsi wa kabiri mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wabereye kuri Lycèe de Kigali, witabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Bruce Melody, umufasha mu by’umuziki Coach Gael ndetse n’icyamamare muri Ruhago y’u Rwanda Jimmy Gatete.

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yatangiye iri hejuru cyane muri uyu mukino by’umwihariko mu gace ka mbere gusa aka gace kagiye kurangira UGB BBC yongereye imbaraga nyinshi mu gutsinda amanota maze baturuka inyuma batsinda ikipe REG amanota 23-21.

Kambuyi wa REG BBC ndetse na Melosevic wa UGB bahanganye karahava
Kambuyi wa REG BBC ndetse na Melosevic wa UGB bahanganye karahava

Mu gace ka kabiri amakipe yagendanaga mu manota , ku ruhande rwa REG BBC abarimo Muhizi Prince ndetse na Antino Alvalez batsindaga amanota menshi gusa Ku ruhande rwa UGB uwitwa Shaffy Habineza, kapiteni Espoir Aganze na Melosevic batsinda gusa REG yegukana aka gace ku manota 22-21.

Abandi bakinnyi bagize ihangana cyane barimo Espoir Aganze wa UGB ndetse na Antino Jackson Alvarez wa REG BB
Abandi bakinnyi bagize ihangana cyane barimo Espoir Aganze wa UGB ndetse na Antino Jackson Alvarez wa REG BB

Mu gace ka gatatu, UGB BBC yitwaye neza ibasha kukegukana ku kinyuranyo cy’amanota atatu kuko yasoje ifite amanota 24-19 ya REG BBC.

Mu gace ka nyuma karanzwe n’amahane menshi ku bakinnyi ba REG BBC ndetse na UGB kubera kudahuza ku misifurire, byatangiye ubwo uwitwa Patrick Ronald wa UGB BBC yahabwaga technical foul kubera ko yakoresheje amagambo mabi atuka umusifuzi maze arahanwa asohoka mu kibuga.

Patrick wa UGB BBC ufite umupira yahanwe kubera amagambo mabi yabwiye umusifuzi
Patrick wa UGB BBC ufite umupira yahanwe kubera amagambo mabi yabwiye umusifuzi
Melosevic wa UGB ahanganye na Nkusi wa REG BBC.jpg
Melosevic wa UGB ahanganye na Nkusi wa REG BBC.jpg

Ibi byateje intambara ikomeye cyane abakinnyi ba UGB ndetse n’umutoza Yves Murenzi barahanwa baterwa amanota ( technical fouls) ikipe ikomeza gucika imbaraga, birangira REG BBC iturutse inyuma itsinda aka gace ku manota 26-17 ya UGB BBC.

Umukino warangiye ikipe ya REG BBC itsinzwe ku giteranyo cy’ibitego 87 kuri 86 ya UGB BBC, naho Muhizi Prince wa REG BBC aba umukinnyi mwiza w’umukino doreko yatsinze amanota 21.

Mu bagore ikipe ya REG BBC yatsinze East Africa University of Rwanda amanota 103-52, mu mukino wabereye muri Lycèe de Kigali maze uwitwa Micomyiza Rosine atsinda amanota 30 .

Kepler W BBC yatsinze EAUR biyoroheye
Kepler W BBC yatsinze EAUR biyoroheye

Ku kibuga cya Kepler giherereye i Kinyinya ikipe ya APR BBC yatsinze Kepler BBC yari mu rugo amanota 47-36, uwitwa Assouma Uwizeye aba umukinnyi mwiza w’umukino kuko yatsinze amanota 16. Ikipe ya The Hoops nayo yihereranye ikipe ya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Kigali UR-Kigali) maze iyitsinda amanota 93-35, Dusabe Jane wa the Hoops atsinda amanota 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka