Umutoza Adil na Kapiteni Tuyisenge basuye Shangazi, umukunzi wa APR urwaye

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yasuye Shangazi
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yasuye Shangazi

Ni igikorwa umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye, akaba yari asanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza amakuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya gusura uwo mukunzi wa APR FC.

Nyuma yo kumusura, umutoza Adil Erradi Mohammed yamugeneye ibahasha mu rwego rwo kumushyigikira mu burwayi bwe, ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho, nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet rwa APR FC.

Ni mu gihe, Kanzayire Consolée, ubarizwa mu itsinda rya Online FanclubZone 5, ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, nabwo abakunzi ba APR FC bibumbiye muri iyo Fan Club bamusuye bamushyikiriza ubufasha bakusanyije bwo kumwunganira muri iyi minsi.

Shangazi, akaba amaranye igihe uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo, uyu mubyeyi akaba yaragerageje kwivuriza mu Rwanda ariko birangira abwiwe ko akeneye kujya kwivuriza hanze, ndetse ko n’ubuvuzi akeneye buhenze cyane.

Shangazi ni umufana ukomeye wa APR
Shangazi ni umufana ukomeye wa APR
Bamwe mu bagize Fan Club Shangazi abarizwamo na bo baramusuye
Bamwe mu bagize Fan Club Shangazi abarizwamo na bo baramusuye

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cancer ni indwara mbi cyane akenshi idakira.Kereka bayibonye kare,bakakubaga,bakagukorera Chemotherapy na Radiotherapy.Nibwo ikira.Cancer yica abantu bagera kuli 10 millions mu mwaka.Ariko nkuko Ibyakozwe 21,umurongo wa 4 havuga,indwara n’urupfu bizavaho mu isi izaba paradizo ivugwa henshi muli bible.Niwo muti rukumbi w’ibibazo isi ifite.Gusa hazabamo abantu bumvira imana bonyine.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka