Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu hasorejwe amarushanwa "Umurenge Kagame Cup" yari amaze igihe abera mu gihugu hose aho yatangiriye mu turere, ahakinwaga imikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Sitball, gusiganwa ku maguru no ku magare, gusimbuka urukiramende ndetse n’igisoro.
Mu mupira w’amaguru, Rubengera yegukanye igikombe
Mu mukino wa nyuma wari witabiriwe n’abafana benshi kuri Stade Umuganda, ikipe y’Umurenge wa Rubengera ni yo yaje kwegukana igikombe itsinze uwa Kimonyi wo muri Musanze.
Umukino ugitangira, ikipe y’umurenge wa Rubengera yahise ihabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 27, gusa ntiyacitse intege kuko ku munota wa 44 yaje guhita ibona igitego cya mbere.
Ku munota wa 77 ikipe ya Kimonyi nayo yaje guhabwa ikarita y’umutuku amakipe yombi asigarana abakinnyi 10 kuri buri yose, maze ku munota wa 87 Rubengera ibona igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Komuba mutatubwoye abakinnye nabatsinze ibitego,uziko tuba dushaka ba rutahizamu
11babanje mukibuga