Mu rwego rwo gushakira imikino myinshi ikipe y’igihugu y’abagore, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryateguye umukino wa gicuti ugomba kuzahuza u Rwanda na DR Congo, aho Congo yo izaba iri gutegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino Olempike, aho bazahura na Tanzania.
Ni umukino wari uteganijwe kubera kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri iki Cyumweru, ukaba wimuriwe ku wa kabiri tariki 26/03/2019 n’ubundi ukazabera kuri Stade Umuganda guhera i Saa Cyenda n’igice.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Uwatesi Hamida (EAC Kabutare).
Ba myugariro: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda WFC) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).
Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigwali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda WFC),
Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) and Nimugaba Sophie (AS Kigali WFC).
Ba rutahizamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).
Umtoza mukuru w’iyi kipe ni Habimana Sostheneyungirijwe na Mbarushimana Shabani ndetse na Umunyana Seraphine , Safari Mustafa Jean Marie Vianney ni umutoza w’abanyezamu naho Ujeneza Jennifer ashinzwe kugorora imitsi abakinnyi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|