Brésil: Imyuzure imaze guhitana abantu 90 abandi 131 baburirwa irengero

Mu mujyi wa Eldorado do Sul uherereye mu Majyepfo ya Brésil abantu 90 bahitanywe n’ibiza, abandi 131 baburirwa irengero naho abandi 155.000 ntibafite aho kuba.

Imyuzure ikomeje guhitana abantu muri Brezile
Imyuzure ikomeje guhitana abantu muri Brezile

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize, yatumye inzuzi zuzura, imijyi irarengerwa, imihanda irangirika hamwe n’ibiraro.

Ikigo cya Leta gishinzwe kurinda abasivili, cyavuze ko, umubare w’abapfuye, wari wageze kuri 90, hagishakishwa n’abandi batwawe n’uyu mwuzure.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize, yatumye inzuzi zuzura, imijyi irarengerwa, imihanda irangirika hamwe n’ibiraro.

Abantu hafi ibihumbi 500, nta muriro w’amashanyarazi bafite muri uwo mujyi, no mu yindi byegeranye, mu gihe amasosiyete awutanga, yawufunze ku mpamvu z’umutekano, mu bice byahuye n’imyuzure.

Abantu bavuye mu ngo zabo, babwiye Reuters ko bashonje kandi bakeneye aho kuba.
Abatabazi barimo kwihutira gukura abantu aho bafatiwe n’imyuzure mu mpande zose za Leta ya Rio Grande do Sul mu majyepfo ya Brésil, kuko ababashije kurokoka bakeneye ibiribwa n’ibindi bya ngombwa by’ibanze.

Umusore witwa Ricardo Junior, yagize ati: “Tumaze iminsi itatu nta biribwa kandi icyo dufite, ni aka karingiti gusa. Ndi kumwe n’abantu ntazi, sinzi aho umuryango wanjye uri”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyuzure,Imiriro itazima,Covid 19,etc...bifite ubukana kurusha ibyabagaho kera.biterwa nuko abantu bangije ikirere bikabyara Climate change.Bihuje nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Nubwo benshi batabyemera,imperuka iri hafi nkuko bible yabihanuye.Iteka ubuhanuzi bwa bible buraba nta kabuza,niyo byatinda.Ingero ni nyinshi.Urugero,Nowa yahanuye ko imperuka yegereje.Abantu barabipinga,banga kumva ibyo yababwiraga ngo bashake imana.Byatumwe hapfa millions nyinshi,harokoka abantu 8 gusa.Nawe haguruka ushake imana,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzarokoka uwo munsi uteye ubwoba cyane wegereje,nkuko Yoweli 2,umurongo wa 11 havuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka