#TotalEnergiesCAFCL: APR FC yasezereye AZAM FC (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yasezereye AZAM FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2024-2025 nyuma yo kuyitsindira kuri Stade Amahoro ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.

Ikipe ya APR FC yatangiye iri nyuma ku gitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza,iminota 15 ya mbere muri uyu mukino yari nziza cyane cyane mu guhererekanya ndetse no kuba umukino hagati mu kibuga ariko bitatemaga uburyo bukomeye imbere y’izamu rya AZAM FC ryari ririmo Mohamed Mustafa ngo Mamadou Sy,Ruboneka na Gilbert Mugisha bari bayoboye ubusatirizi babe babubyaza umusaruro.

Muri iyi minota ariko AZAM FC nayo yabyitwaragamo neza ariko icungira hafi igakoresha uburyo bwataka byihuse dore ko akenshi yakinaga imipira itakajwe n’abakinnyi ba APR FC nubwo ariyo yatangiye isatira ndetse ku munota wa mbere ikabona na koruneri nubwo itatanze umusaruro,kuko iyi kipe itabonaga imipira myinshi byatumaga abarimo Feisal Salum,Jhonier Blanco na Franck Tiesse basatira batagira icyo bagaragaza gihambaye.

APR FC yakomeje gukina neza mu buryo bwo guhererekanya umupira irusha AZAM FC yo yakomeje gukina ifite abakinnyi babiri imbere Feisal Salum na Jhonier Blanco yacungiragaho mu gihe ibonye umupira dore ko abandi abakina ku mpande basatira Franck Tiesse na Gibril Sillah bakinga hagati cyane bacungana no gufasha ab’inyuba babo bugaririraga ku mpande.

Izi mpande kuri APR FC zacagaho Gilbert Mugisha wari uri kwitwara neza maze ku munota wa 44 w’umukino akinana umupira na Claude Niyomugabo wahise awuzamukana ibumoso imbere awuhindurira mu kirere Ruboneka Jean Bosco wacaga iburyo, awubona neza uza ahita awushyira mu izamu rya AZAM FC ku burangare bwa myugariro Cheikh Sidibe wakinaga ibumoso maze atsinda igitego cya APR FC,amakipe ajya kuruhuka ifite 1-0 cyatanze ikizere ko bishoboka kuko yari yishyuye icyo yatsindiwe muri Tanzania

Ikipe ya AZAM FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Cheikh Sidibe wakinaga inyuma ibumoso ahatsindiwe igitego ishyiramo Pascal Msindo inatangirana ikarita y’umuhondo yahawe James Akaminko ku munota wa 46. Iyi kipe yakomeje kurushwa cyane na APR FC,yakoze izindi mpinduka ku munota wa 57 ikuramo James Akaminko asimburwa na Eva William Meza naho Franck Tiesse asimburwa na Cheikna Diakite.

Ku munota wa 60 iyi kipe yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu ubwo kapiteni Mwaikenda yahaga umupira Johnier Blanco imbere y’izamu ananirwa guhindukira ngo awushyire mu izamu.

Amahirwe bari babuze APR FC yabakosoye ku munota wa 61 ubwo hahindurwaga umupira maze Mamadou Sy ananirwa kuwushyira mu izamu ariko n’ubundi urahaguma AZAM FC inanirwa kuwukuraho ufatwa na Gilbert Mugisha awubashyirana mu izamu atsinda igitego cya kabiri cyari icy’umutekano kuri APR FC yari ishyigikiwe n’abafana benshi bageze aho bakinjirira ubuntu gusa harimo n’abakunzi ba mukeba Rayon Sports bashyigikiraga AZAM FC.

Ku munota wa 73 APR FC yari ikiri hejuru ,yasimbuje Mugisha Gilbert hajyamo Niyibizi Ramadhan naho Mamadou Sy asimburwa na Victor Mbaoma. Iyi kipe yakinnye umukino mwiza ku munota wa 80 yongeye gukuramo Thaddeo Lwanga wabigizemo uruhare akina hagati yugarira asimburwa na myugariro Alioum Souane nyuma yo kugira imvune.

AZAM FC itigeze igira byinshi yerekana muri uyu mukino uretse kuwukina yugarira mu ntangiriro yarwanye n’iminota icumi yari isigaye ishaka igitego cyari gutuma ikomeje iyo itsindwa 2-1 kuko bari kunganya 2-2 mu mikino ibiri kandi ikaba yaba ifite igitego hanze ariko nabyo ntabwo byayikundiye ahubwo iminota 90 ndetse n’itandatu yongeweho irangira itsizne na APR FC ibitego 2-0.

APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri rya Total CAF Champions League aho izahurira na Pyramids yo mu Misiri yasezereye JKU yo muri Zanzibar iyitsinze ibitego 9-1 kuko mu mikino ibiri kuko ubanza yayitsinze 6-0 mu gihe uwo kwishyura wabaye uyu munsi nawo yayitsinze 3-1. Iyi kipe ninayo yasezereye APR FC umwaka ushize iyitsinze 6-1 mu mukino wo kwishyura nyuma yo kunganyiriza i Kigali 0-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka