Sinatererana Rayon Sports iri mu bibazo - Umunyezamu Mazimpaka André

Nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bayitaye bayisize mu bibazo bakerekeza mu yandi makipe harimo n’akunze guhangana na Rayon Sports, umunyezamu w’iyi kipe Mazimpaka André yavuze ko kuba iyi kipe yaramubaye hafi mu gihe yari afite imvune aribyo bizatuma atayihemukira ngo ayivemo nkuko abandi bayiteye umugongo mu bibazo.

Mazimpaka André
Mazimpaka André

Mu kiganiro KT Sports cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020 André Mazimpaka yahishuye ko kuba Rayon Sports yaramubaye hafi mu gihe yari afite imvune adashobora kuyitererana. Yagize ati "Njyewe sinzava muri Rayon Sports kuko nibuka ko yambaye hafi mu bihe bikomeye nari mfitemo imvune ikamvuza ngakira.”

“Navuye muri Musanze FC mfite imvune, Rayon Sports yambaye hafi iramvuza ndakira, sinakora ikosa ryo gutera ikipe yanjye umugongo ngo nyite mu bibazo."

Ibi Mazimpaka André avuga abihuje na Kakule Mugheni Fabrice na we uheruka kuvuga ko adashobora gutererana iyi kipe iri mu bibazo bitandukanye.

André Mazimpaka yakomoje ku mpamvu yatumye atitwara neza uyu mwaka w’imikino . Yagize ati "Nakinnye imikino ya nyuma dutwara igikombe mfite ikibazo cy’ imvune, navuga ko ari yo mpamvu natangiye umwaka ntameze neza. Gusa uyu ubu nakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko nakize neza kandi niteguye gusubirana umwanya wa mbere mu izamu"

Uyu musore yijeje abakunzi ba Rayon Sports igikombe, agenera ubutumwa umunyezamu uzaza muri Rayon Sports. Yagize ati "Abakunzi ba Rayon Sports nabizeza ko tuzatwara igikombe umwaka utaha kuko Rayon Sports ntijya imara imyaka ibiri idatwaye igikombe,ibyo ntibishoboka rwose tuzagitwara.”

Ati “Ndagira ngo mbwire umunyezamu ushaka kuza muri Rayon Sports ko nzamuha akazi. Ngomba kuba nimero ya mbere ntawe mbirwanira na we."

Nyuma y’ibibazo by’amikoro ikipe ya Rayon Sports imazemo iminsi, bamwe mu bakinnyi bari aba Rayon Sports bahisemo kuyitera umugogo. Abo barimo Rutanga Eric werekeje muri Police FC ,Umunyezamu Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports, aba bombi bakaba bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Abandi babiri basoje amasezerano bahise bagenda, ni Eric Irambona wagiye muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric werekeje muri Police FC.

Mazimpaka André yageze muri Rayon Sports avuye muri Musanze FC atwarana na Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2018/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NTAWE UMUKENEYE NIYIGUMIRE AHO!

KARONKANO CHARLES yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

abayobozi bareyo batubabarire bazarebe abasimbura beza nkabafana ndushaka igikombe sandate tugumyetumugirire ikizere kiyovu nizandusuzugure naporisi FC

Isingizwe patrick yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Mazimpaka nakomereze aho tumurinyuma Imana Irebe kwihangana kwe Izaduhe insinzi.

Uwimana florence yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

N’UKO NTAWE UMUKENEYE NIYIGUMIRE AHO!

KARONKANO CHARLES yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Niba nawe rata uzirikana uwagufashije,igumire muri rayon kandi uzatugeza kure aho abatifuriza ibyiza rayon ko haraho yagera

JMV yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Mazimpaka Andre rwose amagambo ye aranshimishije,gusa abayobozi nabo nibakore ibishoboka byose abasigaye muri equipe bashoboye kwihangana,maze babahembe kuburyo abashya bazaboneka bamenyerezwa n’abo bagumyemo.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka