Rwatubyaye Abdul yasinyiye ikipe ya Brera Strumica yo muri Macedonia

Myugariro w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyiye Brera Strumica yo muri iki gihugu.

Rwatubyaye Abdul ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Brera Strumica yo muri Macedonia
Rwatubyaye Abdul ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Brera Strumica yo muri Macedonia

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Macedonia ubwo yamuhaga ikaze ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo bwite. Rwatubyaye yari amaze amezi atandatu yari amaze akinira FC Shkupi nayo yo muri iki gihugu.

Rwatubyaye Abdul umaze gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imikino 33 agatsindamo ibitego bitatu, ikipe ya Brera yasinyiye, muri shampiyona ya 2023-2024 yabaye iya karindwi n’amanota 42 mu gihe 2024-2025 mu mikino ine imaze gukinwa, ifitemo amanota atatu ayishyira ku mwanya wa 11 mu makipe 12.

Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga, APR FC na Rayon Sports, mu gihe hanze y’u Rwanda yakiniye Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya Kabiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho icyo gihe yari avuye muri Colorado Rapids nayo yo muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka