Igihangange mu mupira w’amaguru Ronaldinho Gaucho, yamaze gutangaza ko umwaka utaha azaba ari mu Rwanda hamwe n’ibindi bihangange byamamaye mu mupira w’amaguru.
Ni umwe mu bakinnyi bagize igikundiro ku isi, aho yamamaye cyane mu ikipe y’igihugu ya Brazil aho yatwaranye nayo igikombe cy’isi.
Mu makipe Ronaldinho yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Barcelona aho yatwariye Ballon d’or ndetse na Champions League n’ibindi bikombe.
Uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko azaba ari mu Rwanda umwaka utaha mu gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago.
Iki gikombe cy’isi kizabera mu Rwanda kuva tariki 01 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2024, kikazitabirwa n’ababarirwa mu 150 bazaba barimo n’abanyarwanda nka Jimmy Gatete
National Football League
Ohereza igitekerezo
|