Rayon Sports itsinze Gicumbi ihita ishyikira APR Fc mu manota
Mu mikino yo ku munsi wa 13 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, Rayons Sport itsinze Gicumbi igitego 1 ku busa, ihita ishyikira mu manota ikipe ya APR Fc iherutse kuyitsinda igitego kimwe ku busa.
Iki gitego cyatsinzwe n’umunya Cameroun Christ Mbondi, ni cyo gitego cya mbere atsindiye iiyi kipe kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin, akaba yagitsinze mu gice cya Kabiri cy’uyu mukino gituma Rayons Sport igira amanota 21, ihita inganya na APR FC.
APR FC yaraye inganyije na Miroplast, nubwo yanganyije amanota na Rayons Sport iracyayiti imbere ku rutonde, kuko yayitsinze.
Rayons Sport yegukanye iyi nsinzi mu gihe iri mu bihe bibi byo kubura umutoza Karekezi Olivier wasezeye muri iyi kipe ku buryo butunguranye, ubu ikaba iri gutozwa by’agateganyo n’umubiligi Ivan Minaert.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Gicumbi FC: Nshimiyimana Jean Claude, Gasore Kalisa Patrick, Muhumure Patrick, Myango Ombeni, Nshimiyimana Aboubakar, Hakizimana Alimansi, Nzitonda Eric, Uwizeye Djafali, Ruribikiye Shadrack, Murenzi Patrick na Dushimimana Irene.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Niyonzima Oliier ‘Sefu’, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mboni, Yannick Mukunzi, Yassin Mugume, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Muhire kevin.
Andi mafoto
National Football League
Ohereza igitekerezo
|