Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa 24, aho umukino wari utegerejwe cyane wahuje Rayon Sports na AS Kigali.
Ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza, yaje kongera kuyitsinda aho yayitsinze igitego 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Cameroun Mael Dindjeke ku mupira yari ahawe na mugenzi we Leandre Essomba Willy Onana. Nawe atera ishoti rikomeye umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabsha kuwugarura.
Abafana ba Rayon Sports bongeye kumwenyura
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Etincelles FC 1-0 Police FC
– Musanze FC 1-0 Gicumbi FC
– Rayon Sports 1-0 AS Kigali
– Etoile de l’Est 0-1 Bugesera FC
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
AMAFOTO: Niyonzima Moise/Kigali Today
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
RESPECT GAS
RAYON SPORTS