Mu mukino wari uvuze byinshi ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiona, Rayon Sports yabonye amanota atatu imbere ya AS Kigali yari yanakiriye uyu mukino, aho yayitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, ari nacyo gitego cye cya mbere muri Rayon Sports.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane As Kigali, ndetse iniharira umukino mu minota 10 ya mbere.
Nyuma yaho, As Kigali yigaranzuye Rayon Sports irayisatira cyane ndetse iza no kubona koruneri enye zikurikirana, gusa amahirwe babonye imbere y’izamu ntiyabyara umusaruro.
Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, igice cya kabiri kigitangira, Usengimana Faustin wari wagize ikibazo cy’imvune, yaje gusimburwa na Rwatubyaye Abdul.
Ku munota wa 46 w’umukino, Ally Niyonzima yatanze umupira nabi, maze Mugisha Gilbert wari wabanje mu kibuga adafitiwe icyizere na benshi, ahita awufata, acenga Bishira Latif wa As Kigali, atera ishoti ryo hejuru umunyezamu Batte Shamiru ntiyamenya aho umupira unyuze, Rayon iba ibonye igitego cya mbere
As Kigali yagerageje gushaka uko yakwishyura, ariko umupira uza kurangira Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 43, ikaba isigaje gukina indi mikino itatu y’ibirarane harimo uwa Police Fc uzakinwa kuri 02/06/2018, Amagaju uzakinwa kuri 05/06/2018, na Musanze uzakinwa tariki 08/06/2018.
Kugeza ubu APR Fc niyo ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 50 mu mikino 24, igakurikirwa na As Kigali ifite 48 mu mikino 24, naho Rayon Sports ikagira 43 mu mukino 22.
Urutonde rwa Shampiona
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Mugisha Gilbert, Eric Rutanga na Christ Mbondi.
As Kigali :Bate Shamiru, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Ally Niyonzima, Hamidu Ndayisaba, Murengenzi Rodrigue, Ndarusanze Jean Claude, Mbaraga Jimmy na Kalanda Frank
Andi mafoto yaranze uyu mukino
National Football League
Ohereza igitekerezo
|