![](IMG/jpg/amavubi-37.jpg)
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera. Uyu mukino wakinwe nta bafana bari kuri stade mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Umutoza wa Congo Brazzaville Barthelemy Ngaisono yabanje mu kibuga abakinnyi bakurikira:
Massa Chansel
Magnokele Dimitri (c)
Nsenda Francis
Ondongo Tulfin
Mounoza Prince
Massanga Chandrel
Langa Bercy
Ngouenimba Gautrand
Bintsouka Archange
Obassi Bersyl
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yitabaje mu kibuga aba bakinnyi:
Kwizera Olivier (umunyezamu)
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.
Hagati: Niyonzima Olivier ’Seif’, Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.
Ikipe ya Congo Brazzaville yinjiye mo kare aho yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe na Obassi Bersly nyuma yo kunanirwa gutera umutwe n’umupira kwa Manzi Thierry. Congo Brazzaville yakomeje gusatira U Rwanda ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 26 ari nako igice cya mbere cyarangiye.
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’amavubi umutoza Mashami Vincent yinjije Usengimana Faustin asimbura Manzi Thierry , Byiringiro Lague asimbura Iyabivuze Osee na Ruboneka Bosco wasimbuye Niyonzima Olivier.Nyuma y’Isi mpinduka u Rwanda rwaremye uburyo bushoboka bwo gutsinda ariko Umunyezamu wa Congo Brazzaville.
Izindi mpinduka zabaye ku ruhande rw’Amavubi Mico Justin yasimbuye Djabel Manishimwe , Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Nshuti Dominique Savio na Twizerimana Onesme. izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 87 ku kazi kakozwe na Bertrand maze Mico Justin atsinda igitego cya Kabiri ari nako umukino warangiye.
Ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 u Rwanda ruzongera gukina na Congo Brazzaville umukino wa Kabiri mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 igomba gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2021 muri Cameroon.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Togo , Morocco na Uganda ruzagera muri Cameroon tariki ya 13 Mutarama 2021 rukinwe umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.
National Football League
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
IGITEGO CYAMBERE CYAMAVUBI NINDE WAJYITSINZE MURAKOZE
Iyo nkuru ntuyuzuye pe,igitego cya1ntakirimo,ngo umuzamu wa Congo agira ate.......impunduka zakozwe gute?
Umugoroba mwiza gusa pe iyo nkuru irakennye reba urutonde rwabanje mu kibuga watubwiye ntiryuzuye,abasimbura basimbuye abakinnyi tutabonye mu kibuga,igitego cya mbere cy’Amavubi ntawamenya uwagitsinze,hari aho nabonye umukinnyi yasimbuye abakinnyi 2