Abakinnyi babanje mu kibuga
Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Yves Manishimwe, Muvandimwe JMV, Hussein Habimana, Umwungeri Patrick, Nizeyimana Mirafa, David Nzabanita, Mushimiyimana Mohamed, Mico Justin, Nsengiyumva Moustapha, na Isaie Songa.
AS Kigali: Hategekimana Bonheur , Benedata Janvier, Omar Ngandu, Bishira Latif , Kayumba Soter, Ally Niyonzima, Jimmy Mbaraga , Karanda Frank, Ntamuhanga Tumaini Tity, Ndayisenga Fuadi na Hamidou Ndayisaba .
Ku munsi wa 12 wa shampiyona, Police ihigitse APR fc na Rqyon Sports ihita ifata umwanya wa kane muri shampiyona.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana aho kugeza ku minota 30 ya mbere nta buryo bukomeye bwari bwakagaragaye mu mukino.
Ku munota wa 22 nibwo Nzabanita David Saibadi wa Police yabonye amahirwe imbere y’izamu rya As Kigali ariko ateye umupira ugarurwa n’ab’inyuma ba As Kigali.
Nyuma y’umunota umwe Fuadi Ndayisenga yagerageje umupira imbere y’izamu rya Police uca gato hejuru y’izamu.
Ku munota wa 45 Police yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Songa Isaie ku mupira yarahawe na Mico Justin mu rubuga rw’amahina rwa As kigali.
Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya As Kigali yaje guhita yishyura igitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy, ku mupira yari ahawe na Frank Kalanda
Ku munota wa 65, As Kigali yabonye igitego cya kabiri, ku mupira Fuadi Ndayisenga ahita awuha Ndayisaba Hamidou, nawe wahise arekura ishoti rikomeye umunyezamu wa Police Fc ntiyamenya aho umupira uciye.
Nyuma y’imipira ibiri ikomeye umunyezamu wa Police yakuyemo, Mico Justin yasigaranye n’umunyezamu bonyine, ashatse kuroba umunyezamu arasimbuka awukuramo.
Ku munota wa 88 w’umukino, Manishimwe Yves yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, ab’inyuma ba As Kigali ntibakiza izamu maze Nizeyimana Milafa ahita arekura ishoti rikomeye, amakipe yombi ahita anganya 2-2, ari nako umukino urangiye.
Undi mukino w’umunsi wa 12 wabereye i Kirehe, aho Kirehe yanganyije na Kiyovu 0-0, bituma Kiyovu iguma kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 24, igakurikirwa na AS Kigali n’amanota 22
Andi mafoto kuri uyu mukino
Amafoto: Kwizera Fulgence
National Football League
Ohereza igitekerezo
|