Nyuma yo gukina na Mamelodi Sundowns Rayons Sport yabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo
Nyuma y’umukino wo kwishyura Rayons Sport yatsindiwemo na Mamelodi Sundowns ibitego bibiri ku busa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega ufite icyicaro mu Mujyi wa Pretoria, yabonanye n’ikipe ya Rayons Sport.
Mu kiganiro Ambasaderi Vincent Karega yagiranye n’iyi kipe, yabashimiye uburyo bagerageje kwitwara neza mu mukino utari woroshye n’ubwo batatahanye intsinzi, anabifuriza kugera mu rugo amahoro.
Yagize ati"Iyo ukinnye n’ikipe n’ubwo utayitsinda hari byinshi uyigiraho, nanezerewe guhura namwe, mukomeze mugerageze uko mushoboye kwitwara neza."
Nyuma yo gusezererwa na Mamellodi muri CAF Champions League,Rayons Sport igomba guhita yerekeza muri CAF confederation Cup, aho izamenya iyo bizahura muri Tombola iteganyijwe tariki 21 Werurwe 2018.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Umuco mwiza. Bigaragaza gukunda igihugu. Bibaho gutsinda no gutsindwa.