Ntiharamenyekana niba Emmanuel Okwi na Mutyaba basubiye Uganda bazakina umukino wa APR FC

Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba basubiye muri Uganda ubwo shampiyona yahagarikwaga, ntibiramenyekana niba bazakina umukino wa APR Fc na Kiyovu wo ku Cyumweru.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho ifite umukino ukomeye uzayihuza na APR Fc ku Cyumweru tariki 16/02/2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri iyi myitozo, ntihigeze hagaragaramo abanya-Uganda babiri Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bari basubiye iwabo ubwo shampiyona yasubikwaga, abakunzi b’iyi kipe bakaba bibaza niba aba bakinnyi babiri bazakina uyu mukino.

Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis nyuma y’iyi myitozo yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko bagaruka bagakina umukino wa APR FC, aho yanavuze ko bifuza guhindura amateka y’uko Kiyovu Sports itajya ipfa gutsinda APR FC.

Yagize ati “Imyitozo y’uyu munsi navuga ko ari imyitozo tutakoze ibintu byinshi, kwari ukureba uko imbaraga z’abakinnyi, dusanze abakinnyi batari hasi cyane, ariko sinanavuga ko bari hejuru, muri rusange urabona ko ikipe imeze neza.

“Uburyo twagiye mu karuhuko dufite forme, sinavuga ko tuzagaruka kwa kundi, dufite iminsi nk’itatu cyangwa ine turi gukora tuzagerageza turebe ko twabasubiza ku rwego bariho”

Haringingo Francis yavuze ko bari kugerageza ngo barebe ko aba bakinnyi bakina umukino wa APR FC
Haringingo Francis yavuze ko bari kugerageza ngo barebe ko aba bakinnyi bakina umukino wa APR FC

Yakomeje agira ati “Abo mutabonye mu myitozo ntabahari, hari abo twari twarekuye ngo bajye mu karuhuko, muzi uburyo bari bafunze imikino, turi kuvugana nabo ngo turebe ko bagaruka vuba ngo babe badufasha mu mukino wo ku Cyumweru.”

Mu mikino 23 aya makipe aheruka gukina, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports inshuro 20, Kiyovu ibasha gutsindamo rimwe gusa, mu gihe banganyije kabiri. Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 27/10/2017 ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André.

Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka