Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’ mu nzira zisohoka muri Sunrise mu gihe yaba itamwishyuye umwenda imurimo

Umunyezamu w’ikipe ya Sunrise FC, Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin, yiteguye kuba yasezera muri Sunrise FC mu gihe yaba itamwishyuye umwenda ungana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yasigaye ku yo yamuguze.

Muri Bugesera yamazemo imyaka ibiri
Muri Bugesera yamazemo imyaka ibiri

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, Shaolin yavuze ko yiteguye kugenda mu gihe ibyo yumvikanye na Sunrise yaba itabyubahirije.

Yagize ati “Ikipe ya Sunrise FC niteguye kuyisezeramo mu gihe yaba itanyishyuye amafaranga yasigaye ku yo twumvikanye nyisinyira”.

Shaolin yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2019-2020, aho yagombaga guhabwa miliyoni ebyiri ariko ikipe ya Sunrise imuha miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rw’ikipe ya Sunrise FC, Visi Perezida w’iyi kipe William Mwebaze yabwiye Kigali Today ko umukinnyi ari we ugomba gufata iya mbere akavugisha ubuyobozi.

Shaolin (usutamye imbere) yari amaze kwigarurira izamu rya Sunrise FC
Shaolin (usutamye imbere) yari amaze kwigarurira izamu rya Sunrise FC

Yagize ati “Abakinnyi bacu bazi aho babariza ibibazo byabo, ubuyobozi turahari, na we nakenera kugira icyo abaza azatuvugishe”.

Uyu musore uvuka i Rusizi ari na ho aherereye, aravugwa mu makipe arimo Rayon Sports ko yaba imwifuza ngo aze afatanye na Mazimpaka André, nyuma yo kugenda kwa Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports.

Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin yageze muri Sunrise avuye muri Bugesera Fc. Muri Bugesera FC yahakinnye imyaka ibiri kuva 2017.

Uyu musore yamenyekanye cyane muri 2016 ubwo yahamagarwaga mu kipe y’igihugu akinira ikipe ya Pepiniere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka