Nyuma y’iminsi itatu akoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Masudi Juma yavuze ko kugeza ubu atarabona urwego rw’abakinnyi yifuza, aho yanenze abari gukora igeragezwa muri iyi kipe kugeza ubu.
Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Masudi Juma yavuze ko ari ubwa mbere abonye abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko bagomba gukomeza gushakisha abandi bakubaka Rayon Sports ikomeye
Yagize ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haje abakinnyi badafite level (urwego) ya Rayon Sports, ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga batanu bagomba kuba ari abanyamahanga bazi gukina, bafasha.
"Iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka hafi ibiri idasohoka, ntabwo wazana umuntu ubayabaye gusa”
Masudi yatangaje ko Rayon Sports atari irerero, ari ikipe igomba kugira abakinnyi bafite impano
“Hari abandi bazaza bari kunterefona, bazaza mu cyumweru gitaha turebe dukore ikipe ya 28 bafite ubushobozi bwo gukina, atari babandi ngo bazakurira mu ikipe, niba ari umwana ariko abe afite impano ashobora gukina”
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo aho usibye abakinnyi bari mu igeragezwa, iri kwitabirwa na bamwe mu bakinnyi bashya yasinyishije barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|