Ndayishimiye Antoine Dominique yongereye amasezerano muri Police FC amazemo imyaka ine

Ikipe ya Police FC yongereye amasezerano ya rutahizamu wayo Ndayishimiye Antoine Dominique umaze imyaka ine ayikinira.

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka ndetse no kwiha intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino utaha, ikipe ya Police FC ikomeje gusinyisha no kongerera amasezerano abakinnyi.

Ndayishimiye Antoine Dominique amaze imyaka ine muri Police FC
Ndayishimiye Antoine Dominique amaze imyaka ine muri Police FC

Mu minsi ishize ni bwo ikipe yamaze gusinyisha bamwe mu bakinnyi bashya barimo Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports, Iradukunda Eric Radu ndetse na Rutanga Eric bakiniraga ikipe ya Rayon Sports.

Iyi kipe kugeza ubu yamaze kongera amasezerano ya rutahizamu wayo Ndayishimiye Antoine Dominique, umukinnyi umaze muri iyi kipe imyaka ine, akaba yasinye andi masezerano y’imyaka itatu agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje ko yasiinye amasezerano y’imyaka itatu yavuze ko yasinye iyi myaka kugira ngo abone uko ategura neza gahunda ze, anateze imbere ahazaza he mu mupira w’amaguru

"Nongereye amasezerano y’imyaka itatu, buriya umukinnyi agira uko aganira ibijyanye n’amasezerano ye, njye numvaga imyaka itatu ku giti cyanjye yamfasha kandi n’ibyo baguhaye bikazamuka, kandi imyaka itatu irafasha mu buzima kugira ngo wipange ube watekereza n’icyo gukora"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka