Nabuze amahirwe yo kuganira na Perezida wa Musanze FC mpitamo gusinyira Muhazi United - Migi

Jean Baptiste Mugiraneza (Migi) wari umutoza wungirije wa Musanze FC, avuga ko gutandukana n’iyo kipe bitamuturutseho, dore ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo, yategereje ko ubuyobozi bwamwegera abura ayo mahirwe.

Migi yasinyiye ikipe ya Muhazi United nk'umutoza wungirije
Migi yasinyiye ikipe ya Muhazi United nk’umutoza wungirije

Uwo mutoza wamaze gusinyira Muhazi United FC yo mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko umwanzuro wo kuva muri Musanze FC waturutse ku buyobozi bw’iyo kipe butamwegereye nyuma yo gusoza amasezerano.

Ati “Umutoza wanjye Sothène twaganiraga cyane, ukabona ashaka ko nongera amasezerano tugakomeza gukorana, ariko navuga ko ubuyobozi butabishyizemo imbaraga cyane, kuko kuva nasoza amasezerano nta muyobozi numwe muri komite wigeze anyegera, ahubwo bakanyohereza kuganira amasezerano na mugenzi wanjye witwa Drogba”.

Arongera ati “Kandi burya umutoza mugenzi wanjye dukora akazi kamwe, ntabwo namwegera ngo mubwire ibi nibi, kandi burya intumwa kwizera ko ibyo uyibwiye ibisohoza, ntiyabivuga uko wabimutumye 100%, byagerayo bituzuye cyangwa hari ibyo yarengejeho, niyo mpamvu nabasabye ko nabona Perezida mu kuganira ku masezerano, yaba adahari nkabona undi wo muri komite”.

Mugiraneza (Migi) akomeza agira ati “Rwose nifuje kuganira na Perezida wa Musanze FC, ariko ayo mahirwe sinayabona niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kwerekeza ahandi nsinyira Muhazi United”.

Yavuze ko ubuyobozi bwa Muhazi United, butigeze bumwegera kubera ko ngo abantu benshi bari bazi ko azakomezanya na Musanze FC kubera ibihe byiza yayigiriyemo, ajya muri iyo kipe mu buryo butunguranye.

Migi avuye muri Musanze FC nyuma y'uko umwaka ushize yayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu
Migi avuye muri Musanze FC nyuma y’uko umwaka ushize yayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu

Ati “Muri Muhazi United, ntabwo bari bazi ko nasoje amasezerano muri Musanze FC, nta n’ubwo bari bazi ko nava muri iyo kipe kandi nanjye sinifuzaga kuva muri Musanze FC, kuko ntifuzaga kuva iruhande rwa Sosthène (Umutoza mukuru wa Musanze FC)”.

Akomeza agira ati “Ni umwarimu, hari byinshi nifuzaga kumwigiraho kuko ndacyari umunyeshuri, ndacyari mushya muri uyu mwuga, bimaze kugenda gutyo nategereje ibyumweru bibiri ngo ndebe ko naganira na Perezida, mfata umwanzuro wo kuba nakwigendera, nibwo Ruremesha yambajije ati ko Musanze FC yatangiye imyitozo nkaba ntari kukubona bimeze bite, musobanuriye uko bimeze aranyegera turumvikana mpita njya muri Muhazi”.

Migi avuye muri Musanze FC yarayifashije gusoza Shampoyona 2023-2024 iri ku mwanya wa gatatu, avuga ko atagiye gukora ibitangaza Muri Muhazi United, ahubwo ko agiye gukomeza kwigira ku bunararibonye bw’umutoza Ruremesha Emmanuel azaba yungirije.

Ati “Ntabwo navuga ko ngiye kuzamura Muhazi United, kuko Boss wanjye ni Ruremesha, icyo nkora ni ukumugira inama, njye ngiye kwiga, nk’uko nigiraga kuri Sosthene n’ubundi ngiye kugenda mfate inyigisho kuri Ruremesha, hamwe no gushyira hamwe no gusenga ndizera ko tuzagera ku byiza”.

Muhazi United yifashishije urubuga rwa X, yemeje amakuru y’isinyishwa rya Migi nk’umutoza wungirije mu gihe cy’umwaka umwe, mu butumwa bugira buti “Twishimiye kubatangariza Mugiraneza Jean Baptiste nk’umutoza wacu mushya wungirije, yasinye amasezerano y’umwaka umwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka