Musanze FC izatozwa n’abarimo Imurora Japhet ikina na Kiyovu Sports
Nyuma yuko umutoza wa Musanze FC,Adel Ahmed atumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’imikinishirize y’ikipe,umukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku cyumweru uzatozwa n’abayobowe n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe Imurora Japhet.
Uwahaye amakuru Kigali Today yavuze ko uyu mutoza nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bukagira ibyo bumusaba ariko ntabyemere yahisemo kurekera inshingano ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ngo abe ariwe utegura uyu mukino.
Ati"Yanze kugendera ku mategeko yahawe n’abayobozi b’ikipe."Kuva kuwa kane umutoza yabwiye ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe Imurora Japhet ko ariwe wakomeza gukoresha imyitozo yitegura uyu mukino wa Kiyovu Sports ndetse akaba ari nawe uzatoza umukino wo ku cyumweru ari hamwe n’abandi batoza nabo batarimo umutoza Ibrahim Abdulla wari usanzwe yungirije Ahmed Abdelrahman Adel.
Kigali Today yagerageje kubaza umutoza Adel kuri aya makuri ariko avuga ko ntacyo yabivugaho. Ati"Mumbabarire, ntacyo nabivugaho."
Intandaro z’ibi byose ni uko umukino ukomeye kandi unafite icyo uvuze cyane cyane kuri Kiyovu Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 57 kuko mu gihe yatsindwa Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 yatsinze yahita ifata umwanya wa mbere, mu gihe shampiyona izaba isigaje imikino ibiri.
N’ubwo umutoza Adel Ahmed atazaba ari gutoza ariko azaba ari ku kibuga areba iyi kipe ye kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|