Gasogi yaguye miswi na Police FC
Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena, aho ikipe ya Gasogi yanganyije na Police FC 0-0, bituma Gasogi igira amanota atandatu ndetse ikomeza umuhigo wo kutinjizwa igitego kugeza ubu, naho Police Fc igira amanota umunani.
Rayon Sports yihereranye Bugesera mu mukino wari warabanje guteza impaka
Uyu mukino ni wo wasoje indi yabaye kuri uyu wa kabiri aho watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, urangira Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 2-1 byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Michael Sarpong, mu gihe icya Bugesera cyatsinzwe na Rucogoza Djihad.
APR Fc yasanze Marines iwayo irayihatsindira, ihita inayobora urutonde rwa Shampiyona
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, urangira APR Fc itsinze Marines ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel ndetse na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti, bituma ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Amwe mu mafoto kuri uyu mukino dukesha urubuga rwa APR FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MUMBWIRE MUBWONGEREZA MURAKOZE