Mu gihe hari hamaze iminsi hibazwa niba Mohamed Salah wari usigaje amasezerano y’Umwaka umwe yari kugeza mu 2023 akinira Liverpool Mohamed Salah w’imyaka 30 yemeranyije yongera amasezeramo y’imyaka 2 azageza mu 2025.
Aya masezerano aje ashimangira kandi ko Mohamed Salah ariwe mukinnyi wa mbere uhembwa umushahara mwiza muri Liverpool kuko azajya ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.
Mohamed Salah kuva yagera muri Liverpool mu mwaka wa 2017 amaze kuyikinira imikino 254 aho yatsinzemo ibitego 156 ayifasha gutwara ibikombe bitandatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|