Luvumbu na rutahizamu wo muri Congo mu batangiye imyitozo ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka.

Ni imyitozo yabereye aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ahazwi nko mu Nzove, aho iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe ba Rayon Sports ndetse n’umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu iyi kipe imaze iminsi isinyishije.

Abakinnyi 17 ni bo bakoze imyito yo kuri uyu wa Gatatu aho mu bakinnyi batitabiriye iyi myitozo ari Onana Willy Esombe, Eric Mbirizi, Eric Ngendahimana, Paul Were, Mussa Esenu, Raphael Osaluwe, Mitima Isaac, Moussa Camara n’umunyezamu Kabwiri Ramadhan.

Héritier Luvumbu yakoze imyitozo ya mbere mu Nzove
Héritier Luvumbu yakoze imyitozo ya mbere mu Nzove
Luvumbu mu myitozo ya mbere nyuma yo kongera kuyisinyira
Luvumbu mu myitozo ya mbere nyuma yo kongera kuyisinyira

Mu bakinnyi bakoze imyitozo yo kuri uyu munsi hagaragaramo kandi undi mukinnyi Mundeke ukomoka mu gihugu cya DR Congo aho biteganyijwe ko agomba gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28 aho irushwa amanota abiri n’ikipe ya mbere aho ifite amanota 30.

Rwatubyaye Abdul yatangiye imyitozo yoroheje
Rwatubyaye Abdul yatangiye imyitozo yoroheje
Mindeke, ni rutahizamu uri mu igeragezwa
Mindeke, ni rutahizamu uri mu igeragezwa

Biteganyijwe ko ubwo imikino yo kwishyura izaba igarutse ikipe ya Rayon Sports izatangira icakirana na Musanze FC umukino biteganyijwe ko Rayon Sports ari yo izawakira.

AMAFOTO: Eric RUZINDANA

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe aba rayon twese dukomeje kwihangana kuko bitera kunesha kd na arsenal ubu iri mubihe byiza natwe ikipe dukunda izaduha ibyishimo umva umufana nyawe ntareka ikipe ngo nuko yatsinzwe oya.

MURENZI ELIAS yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

None se uwo mwataka uri mu igeragezwa mwabonye afunga ballin cg nikimwe na sanogo, gelomanga ,mambote a Traore?

Innocent Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka