Ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mukino yari yakiriye Musanze FC, yawutangiranye ibimenyetso bigaragaza ko ishaka intsinzi dore ko yari izi ko mu gihe yatsinda yajya ku mwanya wa mbere.
Kiyovu Sports yayoboye uyu mukino, yawutangiye isatira izamu rya Musanze FC aho ku munota wa mbere n’amasegonda gusa ku mupira wari uhinduwe na Iracyadukunda Eric, Bigirimana Abed yagerageje uburyo bw’igitego ateye n’umutwe ariko umunyezamu wa Musanze Muhawenayo Gad umupira arawufata.
Bidatinze n’ubundi ku munota wa kabiri n’amasegonda Bizimana Amiss, yongeye kugerageza uburyo ku ishoti rikomeye yohereje mu izamu rya Musanze FC, ariko umunyezamu yongera kwigaragaza.
Ikipe ya Musanze nayo yabonaga uburyo butandukanye ariko butari bwinsi, nk’aho myugariro wa Kiyovu Sports Nsabimana Aimable yatakaje umupira ariko Peter Agblevor ateye ishoti umupira uca hanze gato y’izamu.
Benedata Janvier na we yongeye gutakaza umupira maze Mbogamizi Patrick awuzamukana yihuta cyane bamukorera ikosa batanga kufura itagize umusaruro itanga. Igice cya mbere Kiyovu Sports yakozemo impinduka aho yashyizemo Erissa Sekisambu wasimbuye Bizimana Hamiss, cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukina neza maze ku munota wa 55 ku mupira wahinduriwe ahagana ibumoso imbere na Mugenzi Bienvenue, wubuye amaso areba Erisa Ssekisambo wari uri hamwe na myugariro Lulihoshi Hertier wa Musanze FC, Ssekisambo yafunze umupira neza ahita awushyira mu izamu rya Muhawenayo Gad.
Kiyovu Sports yakomeje gukina neza maze ku munota wa 59 w’umukino binyuze ku mupira bahererekanyije kuva inyuma kugeza imbere, bawuhereza myugariro Serumogo Ali wari wazamutse awuhindura neza ku rundi ruhande ku mutwe wa Mugenzi Bienvenue, wahise awugarura mu rubuga rw’amahina maze usanga Nshimirimana Ismael awuteresha akaguru k’ibumoso atsinda igitego cya kabiri.
Ikipe ya Musanze FC yifashishaga abakinnyi nka Peter Agbrevor wayishakiraga ibitego, ku munota wa 65 yabonye ikarita y’umutuku ubwo uyu musore yacomekerwaga umupira maze myugariro wa Kiyovu Sports Nsabimana Aimable akawurinda kugeza urenze, maze Peter Agbrevor wasaga nk’ugiye gutera umupira ariko wari wamaze kurenga ahubwo akubita amaguru y’uyu myugariro Musanze FC isigarana abakinnyi 10.
Kuri koruneri Kiyovu Sports yabonye ku munota wa 69 yatewe na Benedata Janvier, Bigirimana Abedi wari wagiye ahusha ibitego bitandukanye, kuri iyi nshuro ashyiraho umutwe biramukundira abonera ikipe ye igitego cya gatatu cyanasoje uyu mukino batsinze ibitego 3-0.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports mu mikino irindwi (7) yuzuzamo amanota 16 atuma yicara ku mwanya wa mbere mu gihe ikurikiwe ku mwanya wa kabiri na Rayon Sports ifite amanota 15 mu mikino itanu (5), kuko ifite imikino ibiri (2) y’ibirarane aho izakina na Gorilla FC na AS Kigali.
Mu yindi mikino:
Sunrise 0-0 Rutsiro FC
Ku cyumweru:
Gasogi United vs AS Kigali
Etincelles FC vs Mukura VS
National Football League
Ohereza igitekerezo
|