Kiyovu Sports, Gasogi United na Gorilla FC zabonye intsinzi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports itangira itsinda Bugesera FC 3-1, Gorilla FC ikura amanota kuri Rwamagana City naho Gasogi United bigoranye itsinda Mukura VS 1-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego batsinze Bugesera FC
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego batsinze Bugesera FC

I Bugesera ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, ni Kiyovu yatangiranye mu kibuga abakinnyi bayo basanzwe barimo Bigirimana Abedi, Mugenzi Bienvenue, Mugenzi Cedric ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Bamwe muri aba bakinnyi nibo banafashije iyi kipe kwitwara neza, dore ku munota wa 6 Mugenzi Bienvenue yafunguye amazamu, ku munota wa 35 Nzabanita David wa Bugesera FC yitsinze igitego igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 55 ikipe ya Bugesera FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Nyandwi Theophile, mbere y’uko Muzamiru Mutyaba winjiye mu kibuga asimbuye, atsindira Kiyovu Sports igitego cya gatatu cyatumye umukino urangira itsinze ibitego 3-1.

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Gasogi United n’ubwo yahushije uburyo bwinshi, imbere y’izamu rya Mukura VS yari yazanye abakinnyi 13, aho yari ifite abasimbura babiri gusa. Mukura VS yihagazeho kenshi itabarwa n’umunyezamu Sebwato Nicolas, ariko ku munota wa 87 ikipe ya Gasogi United yabonye penaliti maze itsindwa neza na Ngono Guy Herve, umukino urangira ari igitego 1-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Mu Karere ka Ngoma ikipe ya Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yakiriye ikipe ya Gorilla FC ariko ihatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Victor Murdah.

Guhera saa kumi n’ebyiri n’igice, ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali irakira ikipe ya Rutsiro FC.

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga
Rwamagana City FC yabanje mu kibuga
Rwamagana City FC yabanje mu kibuga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka