Ni umukino wakiniwe hagati mu kibuga cyane, aho Ethiopia yagerageje uburyo bwinshi ariko butagize icyo bubyara.
U Rwanda rwagarutse mu mukino mu minota ibiri y’igice cya mbere aho habonetse uburyo bwa Sugira Ernest, birangira igice cya mbere amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi akinira hagati ariko Ethiopia ikarusha u Rwanda guhererekanya no kugumana umupira.
Ku munota wa 72 Manzi Thierry yahaye nabi umupira Kimenyi Yves usanga rutahizamu wa Ethiopia Lemene Mesfin Tafessa ahita atsinda igitego.
Nyuma y’iki gitego Mashami yahise yinjiza Iranzi Jean Claude asimbura Niyonzima Olivier Sefu maze ikipe yongera imbaraga mu gusatira.
Ku munota wa 83 umupira watewe na Ombolenga Fitina maze usanga Sugira Ernest ahagaze neza ahita atsinda igitego cyo kunganya.
Iki gitego cyahise giha amahirwe Amavubi maze umukino urangira utyo, u Rwanda ruhita rubona itike yo gukina CHAN 2020 ku nshuro ya gatatu rwikurikiranya, zikaba inshuro enye muri rusange.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest.
Ethiopia: Aynekulu Lealem Birhamu, Desta Demu Tura, Aschalew Tamene, Anteneh Tesfaye Tegegn, Amanuel Yohannes, Amanuel Gebremichael Aregawi, Hayeder Sherefa, Lemene Mesfin Tafesse, Adis Giday Gebru, Surafel Dagnachew Mengistu na Remdan Yusef Mohammed
Abafana bari bitabiriye ari benshi
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Kanda HANO ubashe kureba andi mafoto menshi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|